Published Saturday , on 20 April 2019, 14:21:02 by Uwimana Joselyne

Imiryango 120 iri mu cyiciro cya mbere n΄icya kabiri by΄ubudehe, yorojwe n΄umushinga Kompasiyo amatungo magufi arimo intama n΄ihene, abayahawe bakizeza ko azabafasha kwiteza imbere bakuzamuka mu byiciro barimo.
Iyi miryango yabanje korozwa intama imwe kuri buri muryango, none bakaba bongeye korozwa ihene.

Mukamusoni Beatrice ni umwe muri bo, yagize ati "Ubu njye mfite abana b΄impanga, baratsinze ubu bari ku ishuri kandi babona ibikoresho byose , kuko nahawe intama ebyiri zirabyara, niyishyurira mituweri ku gihe, nkigurira ibikenerwa byose mu rugo, kandi urabona ko nanjye nsigaye nsa neza kandi mbere no kubona isabune byari bigoranye, none mpawe n΄ihene iza isanga intama zimaze kuba 10, nteganya ko mu mwaka utaha nzava mu cyiciro cya mbere nkajya mu cya mbere".

Nyirabahizi Godelive nawe ati "Norojwe intama ngira amahirwe ikajya ibyara eshatu, nakomeje kuyorora mvanamo ibihumbi 300 nguramo inka, nayo irabyara nguramo ikibanza, none bampaye n΄ihene, nteganya kuyorora hamwe n΄iyo ntama n΄inka byose bizamviramo amafaranga yo kubaka iki kibanza, kandi ubu tuvugana navuye mu cyiciro cya kabiri njya mu cya gatatu, urumva ko iterambere narigezeho kuko ubu abana bariga neza, nkanabona n΄ibindi bikenerwa mu rugo".

Umunyamabanga wa Diyosezi ya Shyira Rev. Ndikubwayo Charles avuga ko ikigamijwe ari uko biteza imbere, yagize ati "Nk΄uko mwabibonye iyi miryango yorojwe ihene zije zisanga intama bahawe mbere. Hari na miliyoni umunani zagabanijwe mu matsinda, bahinga imboga , imbuto n΄ibindi byose bibafasha kwiteza imbere, tubasaba gukoresha neza bya bike bahawe kugira ngo ntibakomeze kuba abashaka guterwa inkunga kandi barabyumva".

Kompasiyo itera inkunga abana bakomoka mu muryango itishoboye, ikaba imaze imyaka icyenda ikorera mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, aho ufasha imiryango 120, bahabwa amatungo magufi, ibikoresho by΄ishuri ku bana babo, ibikoresho byo murugo n΄ibindi bibafasha kwikura mu bukene.