Published Sunday , on 21 July 2019, 12:05:45 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu bakozi bakorera imiryango itandukanye itari iya Leta ikorera mu karere ka Musanze, bahuguwe uburyo bakwiye gukorera abaturage ubuvugizi ariko bakabikora kinyamwuga, kuko Leta n’iyo miryango bikwiye kuzuzanya atari uguhangana.

Mugisha Jule ni umukozi w’umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO), we avuga ko abakozi b’imiryango itari iya Leta bakwiye kumenya uburyo bakorana na Leta mu buryo bwo gukorera ubuvuguzi abaturage, agira ati, "Imiryango itari iya Leta ikwiye kwiga, kumenya ndetse no gusobanukirwa uburyo bakorera ubuvugizi abaturage, ntibumve ko bakwiye kuba nk’abakeba ba Leta, ahubwo ni ukuzuzanya kuko hari igihe bamera nk’aho bahanganye kandi bagakwiye kuzuzanya. Ubumenyi bahawe buzabafasha kumenya uko bakorera ubuvugizi abaturage kandi bakabikora kinyamwuga, niyo mpamvu tubahuriza hamwe tukiga uburyo twakorera hamwe".

Uretse ubunyamwuga, hari n’abavuga ko amahugurwa nk’aya abafasha no kwitinyuka, Nyiransababera Adela agira ati "Mu by’ukuri tujya dukorera ubuvugizi abaturage ariko ntitwajyaga tubikora neza kuko hari igihe tujya nko gukorera ubuvugizi umuntu ariko wagera imbere y’abayoboazi ukaba wakwitinya cyangwa ntuvuge ikibazo neza uko bikwiye kubera ubumenyi buke, ariko ubu twamenye ko mbere yo gukora ubuvugizi ubanza ukicarana n’abafite ikibazo ukagenda ukizi neza, ukabona n’uko ugisobanura. Ikindi kandi igisubizo kivuyemo ukakibashyira cyaba cyiza cyangwa kibi".

Akomeza avuga ko hari igihe bajyanaga ikibazo kitakemuka ntibasubire kubibwira ababatumye kubera ipfunwe, ibyo byose ngo bagiye kubikosora.

Kazungu cyprien ni umukozi w’akarere ka Musanze ushinzwe imiyoborere myiza, agira ati, "Abaturage dushinzwe twifuza ko babaho neza, bayoborwa neza, ibyo byose rero bigerwaho ari uko amategeko abagenga yubahirijwe, niyo mpamvu imiryango itari iya Leta idufasha cyane kuko turuzuzanya. Turafashanya kuko iyo bita ku bibazo by’abaturage bakareba aho barengana, bakabakorera ubuvugizi natwe baba badufasha".