Published Monday , on 2 December 2019, 21:39:25 by Uwimana Joselyne

Amadini n’amatorero bikorera mu karere ka Musanze batangiye igikorwa cyo gufasha mu guhangana n’ikibazo cy’abatagira aho kuba. Bamwe mu bubakiwe bo mu kagari ka cyabararika umurenge wa Muhoza bavuga ko batagiraga aho kuba cyane ko bose bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, bari barabuze ubushobozi bwo kwiyubahira.

Dusengimana Josianne warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, avuga ko yari ari mu nzu yashaje amabati imuvira. Yagize ati "Nshimiye Imana yakoresheje aba bakozi bayo nkaba na njye ngiye kujya ndyama ngasinzira. Ubundi imvura yagwaga jye n’abana tukabyuka tukicara ahatava, tugakuraho ibintu yamara guhita tukabanza gukubura amazi tukongera kuryama. Mbese ubuzima bwacu bwari buzwi n’Imana ariko noneho irabikoze ntituzongera kurara duhangayitse nka mbere."

Sebasore Celestin we agira ati, "Mu by’ukuri ndi umukene nta hantu nari gukura ubushobozi bwo kwiyubakira none Imana iransubije impaye aho kuba, ikoresheje abakozi bayo ndayishimiye nshimira n’aba banyubakiye, n’ibyishimo gusa sinabona uko mbivuga, gusa Imana ibahe umugisha".

Pastor Matabaro Mporana Jonas ahagarariye impuzamatorero mu karere ka Musanze, avuga ko iki ari igikorwa batekereje nk’abanyamatorero, ko na bo ubwabo bakagobye kugira icyo bakorera abababaye.

Yagize ati "Ntabwo kubakira abatishoboye bireba Leta gusa kuko natwe amadini n’amatorero biba bitureba, Bibiliya ivuga ko tuzabazwa ibyo twakoze byaba ari ibyiza cyangwa ibibi, ubwo rero natwe tugomba gukora imirimo myiza tukiri hano kuri iyi si."

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, avuga ko igikorwa aba banyamatorero batangiye ari urugero rwiza n’abandi batandukanye bakwiriye kurebereho.

Yagize ati "Amadini n’amatorero ni abafatanyabikorwa b’imena muri gahunda za leta zinyuranye. Badufasha cyane mu guhindura imyumvire ariko kandi no mu bikorwa tuba tubakeneye. Igikorwa nk’iki tubona gikwiye kubera abandi urugero kuko nk’uko twese tubizi Roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima."

Intara y’Amajyaruguru kuri ubu ifite amazu agera kuri 370 igomba kubaka bitarenze uku kwezi kwa 12 kuko bihaye intego ko bagomba kugera muri 2020 nta muntu n’umwe ugifite ikibazo cyaho kuba.