Published Wednesday , on 15 January 2020, 16:59:29 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze mu murenge wa Cyuve usanga batazi Maje cyangwa ngo basobanukirwe akamara kayo, ibintu bibashora mu manza zitandukanye zakabaye zikemurwa na Maje bakazajyana mu nkiko, ugasanga zibateza ubukene.

Abaturage twaganiriye iyo ubabajije niba bazi Maje benshi muribo bakubwira ko batazi icyo aricyo ndetse n’ababyumva bakakubwira ko bazi izina ariko batazi icyo ikora.

Mukamana Pasicasie yagize ati "Maje numva bayivuga ariko sinzi icyo ikora, mbaye mbizi nibwo nabasobanurira akamaro kayo, naho kumbaza icyo ikora ntanayizi mwaba mungoye".

Me Umuhoza Julienne ni umukozi wa Minisiteri y’ubutabera ushinzwe Maje mu karere ka Musanze, avuga ko koko bamwe mu baturage batarasobanukirwa akamaro ka Maje ariko bari gufatanya n’imiryango itari iya Leta mu gufatanya gufasha abaturage kumenya amategemo abagenga.

Akomeza avuga ko Maje ifasha cyane cyane abatishoboye bari mu kicyiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri, igihe bagize ibibazo birebana n’imanza bakabafasha, ndestse ko n’abandi bayigannye mu bijyanye n’amategeko nabo babafasha bakabagira inama ndetse rimwe na rimwe bakaba banabunga bitagiye mu manza"

Mugisha Jule ushinzwe ibikorwa bya Ihorere munyarwanda Organization (IMRO), avuga ko batangiye gukorana n’ibigo bya Leta mu gufasha abaturage mu gukemura ibibazo bahura nabyo bijyanye n’ubutabera, yagize ati "Twahurije hamwe ibigo bya Leta ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta hano muri Musanze, icyo tugamije ni ukwimakaza ubutabera bwunga dufasha abaturage gukemura ibibazo byabo".

Maje ni urwego rwa ministeri y’ubutabera rushinzwe gufasha abaturage gusobanukirwa amatateko ndetse rukanafasha mu manza abatishoboye.