Published Friday , on 13 August 2021, 11:12:12 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Musanze bavuga ko kuba abayobozi babafatira ibyemezo byo kwirinda icyorezo cya Covid-19 nabo batabigizemo uruhare harimo bimwe bibagiraho ingaruka zikomeye birimo nko kwicwa n’inzara cyane cyane nk’umwanzuro ujyanye na gahunda ya guma mu rugo, kuko bayimenyeshwa habura umunsi umwe gusa ngo bayijyemo.


Ni imyanzuro ifatirwa mu nama y’abaminisitiri

Abo twaganiriye bavuga ko kuba nta ruhare bagira muri iyi myanzuro ibafatirwa muri ibi bihe byo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 bimaze kubagiraho ingaruka cyane cyane gahunda ya guma mu rugo kuko bajyanwa mu rugo batiteguye kandi ugasanga ntacyo kurya bafite, mu gihe babigizemo uruhare bamenya ikigiye kubabaho kandi bahisemo n’igihe izamara maze bakitegura, bikaba byagabanya no gusonzera mu rugo.

Kubwimana Eric ni umumotari mu mujyi wa Musanze, avuga ko nk’abamotari guma mu rugo ibageza kure cyane kuko barya ari uko bakoze nk’iyo ije kuriya ibatunguye, bibaviramo gusonza n’imiryango yabo kuko n’ibyo kurya bavuga batanga ko bibona bakeya, ubwo rero baramutse babigizemo uruhare bikajya kuba babizi babika udufaranga tuzabafasha mu gihe izamara.

Yagize ati "Abayobozi baramutse bafashe icyemezo cya guma mu rugo tubizi, icyo gihe twaba twiteguye hari n’udufaranga twabitse muri iyo minsi izamara, ariko tujya kumva tu kumva ngo ejo ni guma mu rugo, ubwo se wowe waba ufite amafranga uzamara iminsi ingana kuriya urya? Uretse umukozi wa Leta!"

Uwineza Alice ni umucuruzi nawe uvuga ko baramutse bagira uruhare rufatwa mu myanzuro imwe n’imwe bafatirwa cyane cyane nka guma mu rugo byabafasha. Yagize ati "Nkanjye ubushize guma mu rugo yabaye narakopye abantu bandimo amafranga agera ku bihumbi 800, bavuze ngo guma mu rugo numva ndasaze nshaka no kwitahira kuko muri bo nta n’umwe wari kunyishyura nawe atazi igihe izarangirira. Nayinjiyemo nta na bitanu mfite ibaze nk’umubyeyi w’abana bane ndetse n’umukozi, umbwire icyo nari gukora uretse kujya mu buriri nkaryama kuko numvaga bindenze. Gusa naje gutabarwa n’umwana nabyaye muri batisimu niwe wampaye udufaranga mpahira abana gusa bari bamaze kuburara nka gatatu".

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko baramutse babiteguzwa na bo ubwabo bakabigiramo uruhare bagahitamo iminsi gu ma mu rugo izamara mbese bakayijyamo bazi igihe izamara byabafasha kuko ngo hari igihe bagerayo ukumva ngo yongerewe, ibyo bigatuma bakomeza guhura n’inzara ndetse no gukena.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu kuri iki kibazo ivuga ko koko hari ibyemezo bitandukanye bifatwa mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Gusa ingamba zifatwa n’inzego ziba zishingiye ku nama zitangwa n’abahanga mu buvuzi no kurwanya indwa z’ibyorezo

Havugimana Joseph Curio, Ushinzwe itumanaho muri MINALOC yagize ati "Mu bihe by’amage ntihabamo kuzarira kuko ibyorezo n’ibiza bidateguza. Gusa nka leta ireberera abaturage ifata ibyemezo byo kubarengera no kubakingira. Ariko n’ibitekerezo by’abaturage irabyakira. Ubushize abaturage basabye ko bajya bahabwa umwitangirizwa mbere y’uko ingamba zitangira gushyirwa mu bikorwa kandi iki cyifuzo cyarubahirijwe. Ubu inama y’abaminisitiri isohora ingamba ikanagena igihe zizatangira kubahirizwa".