Published Tuesday , on 1 October 2019, 20:09:03 by Uwimana Joselyne

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu prof. Shyaka Anastase yaburiye abayobozi bashya ndetse n’abo mu nzego zitandukanye z’akarere ka Musanze, kutaragwa n’akaboko karekare ko kurya akatagabuye kuko baramutse babigerageje byabahagama.

Ibi yabivugiye mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Musanze ubwo yakiraga abayobozi bashya b’aka karere, akagirana ibiganiro na bo uhereye ku rwego rw’akarere ukagera ku mudugudu, aho bareberaga hamwe ibimaze kugerwaho n’ibyadindiye bigashakirwa ibisubizo.

Minisitiri Shyaka yakomeje aburira aba bayobozi ko bagomba kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi kabo, birinda ubunebwe ndetse ntibarangwe n’akaboko karekare ko gukorakora barya akatagabuye kuko bitabaye ibyo kazabahagama.

Yagize ati, “Icyo twasabye abayobozi b’akarere ka Musanze cyane ko hashyizweho komite nshya, ni ukutarangwa n’ubunebwe mu kazi kabo ndetse bakirinda akatagabuye, kuko uwakariye wese byaba mu kwezi kumwe cyangwa abiri byanga bikunda karamuhagama, nihagira uwo gahagama agatangira gusepfura ntazagire ngo sinamuburiye, ibyiza ni uko ibyo babireka kugirango barusheho kuzuza inshingano zabo”.

Nyuma yo kuganira n’aba bayobozi batandukanye bo mu karere ka Musanze, uruzinduko rwe yarukomereje mu murenge wa Kimonyi aho yatangije ku mugaragaro ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’Igihugu, aho yasabye abaturage kugirana igihango n’igihugu cy’ubumwe n’ubwiyunge birinda amacakubiri n’uwo ariwe wese wababibamo ingengabitekerezo ya Jonoside.