Published Thursday , on 2 January 2020, 13:41:46 by Uwimana Joselyne

Ikibazo cy’abana b’inzererezi ni kimwe mu byagarutsweho mu kiganiro ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru bwagiranye n’abanyamakuru tariki 31 Ukuboza 2019, bavuga ko muri aka karere ka Musanze abana b’inzererezi biyongera uko bwije n’uko bukeye, umuyobozi w’Intara asaba akarere kugira igikorwa kugirango bakurwe mu mihanda, umuyobozi w’Akarere akavuga ko hari ingamba nshya zafashwe.

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Gatabazi JMV yabwiye abayobozi b’aka karere ko nta kintu kindi bakwiriye gushyira imbere kiruta gukura bariya bana ku muhanda, kuko ari ikibazo gikabije cyane dore ko aka karere gakunda kugira ba mukerarugendo, iyo batambuka babona abana babirukaho babasaba ko nabyo ari igisebo.


Guverineri Gatabazi JMV mu kiganiro n’abanyamakuru

Guverineri Gatabazi agira ati, “Ikibazo cy’abana b’inzererezi birirwa basabiriza mu mujyi kimaze kurambirana, ndasaba abayobozi ko guhera uyu munsi tukivuga kirangire, hari n’aho usanga biruka inyuma ya ba mukerarugendo babaka amafaranga, abandi babaka amadenesi nyuma bakazabatesha umutwe baka inkunga, ba meya mubyumve mufatanye n’inzego dukorana iki kibazo kirangire”.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine nawe avuga ko iki kibazo bakizi kandi bagifatiye ingamba kuko bagiye kujya bafata abo bana bakabanza bagatumizaho ababyeyi babo bakagirana amasezerano.

Agira ati “Iki kibazo cy’abana birirwa basabiriza muri uyu mujyi kirahari, aho usanga aba bana ari bato cyane bari hagati y’imyaka umunani n’icumi, hari abo bajyana mu bigo ngororamuco ariko aba bo tugiye gufatanya n’inzego z’umutekano tubakusanyirize ku mirenge, dutumeho ababyeyi babo bandike impapuro zemeza ko bagiye kwita ku bana babo, ku buryo batazagaruka mu muhanda, kandi aho twabigerageje byatanze umusaruro, tugiye gukomeza kubishyiramo imbaraga”.

Iki kibazo cy’abana bato birirwa bazerera mu mujyi wa Musanze kimaze gufata indi ntera aho kuri ubu basigaye baryama ku mihanda, imbere y’amahoteri n’ahandi hahurira abantu benshi, hagira ubabaza bakavuga ko bishwe n’inzara.

Bimwe mu bibazo bagaragaza bituma bata iwabo bakaza kuzerera, birimo amakimbirane yo mu miryango, ubukene n’ibindi.