Published Wednesday , on 16 May 2018, 12:58:25 by Uwimana Joselyne

Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Gicurasi 2018, ubwo hatangizwaga Icyumweru cy’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, Minisitiri w’Ubutegetse bw’igihugu Kaboneka Francis yabwiye abatuye umudugudu wa Mugari ibi bikorwa byatangirijwemo ku rwego rw’Intara y’amajyaruguru ko ikiraro wubakiwe n’ibindi bikorwa by’iterambere wahawe ari ishimwe ry’ubunyangamugayo nk’umudugudu ugaragaramo ibyaha bike muri Musanze.

Ibi bikorwa byabereye mu karere ka Musanze, mu kagari ka Migeshi umudugudu wa Mugari byatangijwe n’umuganda wo kubaka ikiraro muri uyu mudugudu, Minisiti Kaboneka mu butumwa yageneye abawutuye, yagize ati "Kuba twaje hano kubagezaho ibi bikorwa ni ukubashimira ko muri inyangamugayo, tukaba twaje kwifatanya na mwe kubaka iki kiraro ngo abana banyu bajye babona aho banyura bajya ku ishuri, ni ukubashimira ko mwitwaye neza mu gukumira ibyaha kandi muzakomereze aho munanduze n’abandi ibyiza mufite".

Bamwe mu baturage bari bitabiriye iki gikorwa bavuze ko bishimira uburyo abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije na bo mu kubaka iki kiraro, bityo ko bibaha imbaraga zo gukomeza gusigasira ibyo bagezeho, umwe mu baturage twaganiriye witwa Nizeyimana Innocent yagize ati "Kubona abayobozi bo hejuru ndetse n’inzego z’umutekano, abapolisi n’abandi, bidufasha kugira imbaraga ku bikorwa dukora bikadutera ndetse no kugira umuco wo gusigasira ibyagezweho".

Nyirahabizanye Agnes ni umuturage utuye muri uyu mudugudu wa Mugari yagize ati "Iyo mbonye abayobozi bacu baje kwifatanya na twe mu bikorwa byo guteza imbere igihugu bidutera imbaraga kandi bitwereka ko iki gihugu tugomba kugikorera twese tutitaye ku kuba uri umuturage cyangwa umuyobozi, ahubwo twese tugashyira hamwe kandi abayobozi bacu ntibaguma iyo ahubwo baraza tugafatanya".

Muri iki gikorwa cyo gutangiza icyumweru cya Polisi, bashyize ibuye ry’ifatiro ku biro by’umudugudu wa Mugari Polisi izawubakira nk’ishimwe ndetse bacanira inzu 100 baziha imirasire y’izuba, hakaba hari na gahunda yo guha n’izindi zigera kuri 75 zasigaye muri uyu mudugudu.

Atangiza ibi bikorwa ku rwego rw’igihugu, IGP Gasana Emmanuel mu ijambo rye yavuze ko kuba habaho icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi ari urugero rw’imiyoberere myiza mu gihugu, akomeza avuga ko ahari imiyoborere myiza Polisi ikorera abaturage kandi igakorana na bo.

IGP Gasana yagize ati ”Muri iki cyumweru tuzibanda ku bukangurambaga bwo kurwanya no kwirinda impanuka mu muhanda, kurengera ibidukikije, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, ruswa, ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, mbese intego yacu ni uko mu Rwanda hose twagira imidugudu itarangwamo icyaha.”

Umwanzuro wa kane w’inama y’Igihugu y’umushyikirano wo mu Ukuboza 2015, uvuga ko hagomba kongerwa imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage, kugira ngo bikemurirwe igihe kandi neza; no kuzamura uruhare rwabo mu bikorwa bibateza imbere, bakarushaho kugira uruhare mu igenamigambi, ikurikirana n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibibakorerwa, ibikorwa nk’ibi bikaba biri mu murongo wo gushyira uyu mwanzuro mu bikorwa kimwe n’uko byakorwa n’izindi nzego.