Published Saturday , on 23 January 2021, 08:47:42 by Uwimana Joselyne

Umuganga witwa Manishimwe Jean de Dieu ukekwaho ibyaha birimo gusambanya umwana, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukuramo inda ndetse n’ubwicanyi, byakorewe Iradukunda Emelance w’imyaka 17, ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo hakomeze gukorwa iperereza ryimbitse kuri ibyo byaha.

Ni mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwabaye kuri uyu wa 21 Mutarama 2021 ku Rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, rukaba rwabaye nyuma yo gusubikwa ishuro enye bitewe n’uko hubahirizwaga ingamba zo kwirinda Covid-19. Ni mu gihe yari yatawe muri yombi kuwa 05 Ugushyingo 2020.

Umucamanza yatangiye aha umwanya ubushinjacyaha kugira ngo basobanure igituma uyu Manishimwe agezwa imbere y’ubutabera, maze bugaragaza ko bumukurikiranyeho ibyaha bitatu yakoreye Iradukunda Emelance w’imyaka 17, aho ngo yamusambanyije, akanagerageza kumufasha gukuramo inda yamuteye ndetse akanamwica.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko ibi byaha akekwaho byakozwe kuwa 28 Ukwakira 2020, bugaragaza ko mbere yaho yapimye Iradukunda agasanga atwite, nyuma agatangira kugerageza kumukuriramo iyo nda mu bihe bitandukanye, aho ngo yabanje kumuha amafaranga ibihumbi 60 ngo ajye kuyikuriramo i Kigali gusa akaza kuvayo atabikoze, ari naho yaje kumuha andi agera ku bihumbi 50 ngo ajye kuyikuriramo i Kisoro nk’uko ngo yabyiyemereye imbere y’ubugenzacyaha ubwo yabazwaga akimara gufatwa.

Ku cyaha cy’ubwicanyi uyu muganga aregwa, ubushinjacyaha bwagaragaje ko akimara gufatwa inzego zibishinzwe zagiye gusaka iwe, bakahasanga umugozi w’umushipiri ufite ibara nk’iry’uwari uzirikishijwe Iradukunda mu ijosi, amaguru n’amaboko, byagaragaye bizirikishijwe umurambo we ubwo watoragurwaga, ikindi ngo mu rugo rwe hasanzwe inyundo bikekwa ko ariyo bifashishije mu kumwica ndetse n’umukeka wari uriho amaraso.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko icyaha yemereye imbere y’ubugenzacyaha ari ugusambanya Iradukunda no kumukuriramo inda, aho ngo yabikoze agamije guhisha ababyeyi b’uyu mwana ko atwite cyane ko bari baziranye, ikindi ngo yangaga ko byamenyekana agafungirwa gusambanya umwana, ndetse ngo yangaga ko byamwicira ubukwe yari afitanye n’umukunzi we bari bamaze igihe bategura.

Hanagaragajwe ko yabajijwe ku bijyanye na bimwe mu bimenyetso byagaragaye iwe bikekwa ko bifitanye isano n’urupfu rw’uwo mwana, asobanura ko umushipiri wasanzwe iwe wari uwazirikishijwe matera ebyiri yari yaguze zari zarabanje gukoreshwa (Occasion), naho ngo inyundo yari iyo guteranya igitanda yaguze, mu gihe iby’ayo maraso ngo yari ayo Iradukunda yavuye akimara gukuramo inda, ubundi ngo ni uko umukunzi we yamusuye ari mu mihango akahanduza, nyuma avuga ko yari imyuna yavuye ikagwa kuri uwo mukeka.

Ibimenyetso byose n’ibindi nibyo ubushinjacyaha bwahereyeho busaba ko Manishimwe yafungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo hakomeze gukusanywa n’ibindi bimenyetso.

Urukiko rwahaye umwanya uregwa, maze atangira ahakana ibyaha byose aregwa, aho yasabye Urukiko kudaha agaciro inyandiko yakozwe n’ubugenzacyaha, ngo kuko yabajijwe ari mu bihe bibi, aho yagaragaje ko yakubitwaga ndetse ngo yanafatiweho imbunda anafungiwe ahantu habi, ngo abyemera kugira ngo yiyorohereze kuko yababazwaga ndetse ngo ntiyari azi ko ibyo bandika aza kubisinyira.

Ku bijyanye n’ibikoresho byafatiwe iwe bikekwa ko bifitanye isano n’urupfu rwa Iradukunda, yasobanuye ko umushipiri bahasanze wari uwo yazirikishije matera yari yaguze, inyundo yari iyo guteranya igitanda naho iby’amaraso yasanzwe ku mukeka iwe ngo atabyemera kuko batigeze bayerekana, anagaragaza ko nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko Iradukunda yapfuye afite inda.

Ku ruhande rw’abamwunganira uko ari babiri bahurizaga ku gusaba Urukiko kurekura umukiriya wabo akajya aburana ari hanze, kuko ngo ibyo aregwa nta shingiro bifite, aho nabo basabye ko inyandiko yakorewe imbere y’ubugenzacyaha itahabwa agaciro kuko ngo yamaze iminsi ine afungiye ahantu hatazwi anatotezwa, ari na byo byatumye yemera ibyo yabazwaga byose kugira ngo yoroherezwe, banagaragaza ko atari kwica uyu Iradukunda kandi yari yamaze kumwemerera kumukuriramo inda.

Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rwemeje ko umwanzuro kuri uru rubanza uzasomwa kuwa 25 Mutarama 2021 saa cyenda.