Published Monday , on 13 July 2020, 10:35:33 by Uwimana Joselyne

Urubyiruko rw’abakorerabushake bakorera mu mugi no mu byaro byo mu karere ka Musanze bafasha abantu ndetse no kugenzura ko amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid19 ashyirwa mu bikorwa rurasaba ko rwafashwa ruhabwa ubufasha (amafaranga) yo kubasha kugera aho bakorera ndetse no kuba baguramo ibikoresho by’isuku. Ibi ngo byabafasha kunoza no gukomeza kwitangira uwo murimo w’ubukorerabushake.

Ni urubyiruko rw’abahungu ndetse n’abakobwa rugizwe n’abarangije kwiga amashuri yisumbuye ndetse naza kaminuza baba batarabona akazi ndetse n’abarimu kuko muri ibi bihe bari mu biruhuko. Aba bose bakaba bifashishwa mugufasha leta kureba ko amabwiriza yo guhangana n’icyorezo cya Covid19 arimo kwambara agapfukamunwa neza, gukaraba intoki neza n’amazi n’isabune ndetse no kugenda bahana intera ya metero nibura imwe agenda yubahirizwa.

Bamwe muri urwo rubyiruko bavuga ko bakora neza kandi ko imirimo bakora ibanejeje kuko biyemeje gukora bakorera igihugu cyabo nta gihembo nk’uko bajya kubijyamo bari babyiteguye.Gusa bakavuga ko muri iki gihe igihugu cyacu ndetse n’isi byugarijwe n’icyorezo cya Covid19 bahuye n’akazi kenshi ku buryo bakora buri munsi kandi bagahera mu gitondo bakageza ku mugoroba. Bityo bakaba bumva bahawe icyabunganira mu mirimo yabo ya buri munsi byabafasha kunoza akazi kabo bakora k’ubukorerabushake. Batangaza ko bahawe nk’udufaranga niyo twaba duke twabafasha kugera aho bakorera ndetse bakaba banaguramo isabune n’ibindi bikoresho bakenera.

Uyu duhisemo kumwita Mukankusi kuko atifuj eko amazina ye atangazwa. Ati " twebwe tuza hano twari tubizi neza ko nta gihembo dutegereje kuzahabwa kandi nta n’umushahara twari twiteze rwose. Ariko rero muri iyi minsi tubyuka tugenda dukeneye uko twakoroherezwa turamutse tugenewe nk’amafaranga ya tike cyangwa ayo kuba twagura isabune yo kumesa. Nkatwe abakobwa ukaba wanabona udutambaro tw’isuku n’utundi dukoresho tw’isuku byadufasha, Kandi byaduha imbaraga zo gukora akazi kacu neza."

Mugenzi we Manishimwe nawe ati" nkanjye nibwo nari nkirangiza kaminuza nta kandi kazi nari mfite nari nkiri umushomeri , mu byukuri rero dukeneye ko twahabwa nk’amafaranga niyo yaba make ariko bakayaduha gusa si igihembo turi kwaka kuko twaje tubizi ko ari ubukorerabushake nta gihembo dukorera, ariko tubonye ikidufasha kugera aho dukorera byadufasha rwose".

Akomeza agira ati"kuko tuzinduka tuza hano, nkanjye nkorera hano muri gare kugira ngo mpagere n’amaguru nkoresha hafi isaha. Nitwe dupima abantu umuriro ndetse no kubibutsa gukaraba tutibagiwe no kwambara agapfukamunwa neza.Mbese nta muntu ushobora kwinjira muri gare atubahirije ibyo byose kuko imodoka zibakuriramo ku muryango neza tugahitatubapima tukanabasaba gukaraba ibyo byose rero bituma tuzindukira hano Kandi tugataha ku mugoroba."

Ubuyobozi burabatekerezaho

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Rucyahana Mpuhwe André avuga ko uru rubyiruko barutekerejeho kuko babafasha muri gahunda za leta bityo ko nabo nk’ubuyobozi babafasha mu buryo bubiri ariko hari n’ibindi bateganyirizwa. Yagize ati "icya mbere tubafasha kubona imyambaro ibaranga bakora bambaye ikindi nuko tugiye kureba uko twajya tubaha amafaranga ukwezi kurangiye yabafasha mu mikorere yabo.

Ikindi nuko tuzabanza tukareba niba koko ari ububyiruko rugifite gahunda, rufite umurongo ku buryo tuzajya tubakoresha no mu yindi mirimo izajya igira icyo ibinjiriza: Bashobora kudufasha gukusanya imisoro kuko hari abaturage baba bashaka kwishyura nk’imisoro y’ubutaka, nk’ubu dufite nk’amabaruwa agomba gutangwa mu mirenge itandukanye agera nko mu bihumbi bibiri.

Ubwo rero turimo kureba uburyo twavugana n’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) ku buryo twabakoresha bakadufasha kuyatanga ahantu hatandukabye mu mirenge noneho bakabarirwa kuri iyo serivice baba batanze"
Uyu muyobozi akomeza avuga ko hari n’indi mirimo bazagenera aba bakorerabushake kuko bakoze neza kandi bitanze. Ngo bazagenda babashyiramo bajye bishyurirwa serivice batanze.

Uru rubyiruko rwatangiye ibi bikorwa byo gufasha abantu kubahiriza amabwiriza yashyizweho na Leta yo kwirinda Covid19 kimwe n’ahandi hose mu gihugu mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe mu karere ka Musanze. Ubu aba bakorerabushake bagera kuri 356 bakorera mu murenge 15 yose igize akarere ka Musanze.