Published Friday , on 28 May 2021, 19:57:20 by Uwimana Joselyne

Urubyiruko rwibumbiye mu muryango wa RPF Inkotanyi rwo mu murenge wa Muhoza rwibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguye mu Rwibutso rwa Muhoza, bashyiraho indabo ndetse banafasha bamwe mu bayirokotse batishoboye babaha ibikoresho bitandukanye ndetse n’inka.

Abasore n’inkumi bibumbiye mu muryango wa RPF Inkotanyi bo mu murenge wa Muhoza baravuga ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyaje kitababuza kuba bajya gusura ababo babashyiriye indabo ndetse bakabaha icyubahiro bagomba bambuwe n’ababishe, bikaba ari zimwe mu mpamvu zatumye bitoramo bamwe muri bo bakajyana indabo ku Rwibutso ndetse banaha bamwe mu barokotse ibikoresho byo murugo, banaha umubyeyi inka mu rwego rwo kumuba hafi muri ibi ibihe bitoroshye..

Dushimirimana Fiston ahagarariye urubyiruko muri RPF Inkotanyi mu murenge wa Muhoza, avuga ko bateguye iki gikorwa nk’urubyiruko kugirango na bo bashobore kwibuka, akaba vuga ko nk’urubyiruko ibikorwa byabo bigomba kugaragara. Yagize ati "kwibuka ni inshingano zacu nk’urubyiruko kuko imbaraga zasenye Igihugu ni abanganaga nka twe. Ubwo rero ni natwe dukwiye kucyubaka dukoresheje imbaraga dufite".

Kayitesi Theophila wahawe inka, n’ibyishimo byinshi avuga ko anezerewe kuko yaherukaga gutunga Inka mbere ya Jenoside. Yagize ati "naherukaga kubona inka mu rugo mbamo mbere ya Jenoside, nari nzi gukama ndetse no kuvuruganye yemwe ariko nkeka nari narabyibagiwe, gusa ndanezerewe nzongera nkame mpe abana amata kuko mfite batanu."

Mutabazi Moses ni umukozi w’Akarere ushinzwe urubyiruko avuga ko ashimira aba bana kandi agashishikariza n’abandi ibikorwa nk’ibi kuko ari ibikorwa byiza.

Yagize ati "iki ni igikorwa cyubaka Kandi kigisha amateka yacu, niyo mpamvu rero n’urubyiruko rwo mu yindi mirenge nabo babikora, kandi nkabakangurira gukomeza guhangana n’abapfobya Jenoside bakoresheje imbunga nkoranyambaga, natwe twabikora tukabasubiza kandi biratureba".

Uru rubyiruka rwatanze ibikoresho byo mu rugo, ibyo kurya, ndetse na matela ku miryango itatu yarokotse Jenoside hiyongeraho n’uwo bahaye inka. Ibi byose bavuga ko byabatwaye asaga ibihumbi 700.