Published Monday , on 25 January 2021, 19:37:43 by Uwimana Joselyne

Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwategetse ko umuganga witwa Maniriho Jean de Dieu ukekwaho ibyaha birimo gusambanya umwana, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukuramo inda ndetse n’ubwicanyi afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Ni ibyaha byakorewe Iradukunda Emelance w’imyaka 17.

Ni isomwa ry’urubanza rwabaye kuri uyu wa 25 Mutarama.

Mu kugaragaza impamvu, Urukiko rwavuze ko mu bugenzacyaha yemeye ko yasambanyije uyu mwana inshuro zigera kuri ebyiri, aho yasobanuye ko iya mbere yabikoze bikingiye indi agakorera aho, ari na bwo yamuteraga inda, nyuma amaze kumenya ko atwite akaza kuyimukuriramo inshuri zirenze imwe.

Ikindi ni uko ubushinjacyaha bwagaragaje ko umushipiri wari ushumikishije uwo mwana banawusanze mu nzu ya Manishimwe. [Soma iyi nkuru usobanukirwe - Musanze: Umuganga ukekwaho gusambanya no kwica umwana yasabiwe gukurikiranwa afunze]

Urukiko Rusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha, bityo akwiriye gukurikiranwa afunzwe cyane ko icyaha akwekwaho gihanishwa gufungwa burundu.

Ubushinjacyaha bwasoje buvuga ko utanyuzwe n’isomwa ry’urubanza agomba kujurira bitarenze iminsi 30.

Maniriho Jean de Dieu yatawe muri yombi ku itariki 05 Ugushyingo 2020