Published Tuesday , on 25 September 2018, 11:50:00 by Christophe Hitayezu


[Ifoto: Umuhinzi w’inyanya yuhira akoresheje imashini ikura amazi mu miyoboro yayo i Mwili]

Abahinzi bahinga imboga mu nkengero z’igishanga cya Mwili mu karere ka Kayonza ntibanyuzwe no gucibwa amafaranga menshi ku mazi yo kuhira kurusha ab’umuceri, ni ubusabe bwaje kwakirwa ariko na n’ubu bikaba bitaremezwa burundu ko bazajya bishyura kimwe ku mikoreshereze y’amazi.

Ubwo twabasuraga muri Kanama 2018, bavugaga ko bacibwa ibihumbi ijana ku kuhira hegitari imwe y’imboga abahinzi b’umuceri bakishyuzwa kimwe cya kabiri cyayo kandi ngo ari na bo bakoresha menshi.

Nyuma y’aho gato inzego zishinzwe ubuhinzi mu karere zagiranye nabo inama hemezwa ko bazajya bishyura angana ariko na bwo ukaba ari umwanzuro ugomba kuzemerezwa mu nteko rusange y’abahinzi b’umuceri, ab’imboga n’ishyirahamwe ry’abacunga amazi.

Kimwe mu bigitera urujijo n’uko igiciro cyemejwe kitavugwa kimwe hagati y’abahinzi, abacunga amazi ndetse n’ubuyobozi bw’akarere.

Hatangimana Faustin ni umwe mu bahahinga inyanya na puwavuro, ashima ko nibura bavuze bakumvwa ariko ko hakirimo ikinyuranyo, ati "Ubushinze batwishyuzaga ibihumbi ijana kuri hegitari ariko ubu baragabanyije ni ibihumbi mirongo itanu ariko abahinzi b’umuceri bo bakishyura ibihumbi mirongo itatu, tukaba twifuza ko nibura twanganya natwe tukishyura nk’ayabo".

Siborurema Fenias, umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe rishinzwe gucunga no kwishyuza amazi yuhizwa mu gishanga cya Mwili, avuga ko ibiciro by’amazi bishyirwaho buri gihembwe bagendeye ku ngengo y’imari izakenerwa mu kuyabungabunga no gusana ibikorwaremezo.

Uyu muyobozi avuga ko muri iki gihembwe cy’ihinga abahinzi b’umuceri bazishyura ibihumbi mirongo itanu yo kuhira ariko yirinda kuvuga ab’imboga kuko ngo bizemerezwa mu nteko rusange.

Asobanura ko impamvu ab’imboga bishyuzwa menshi ari uko batishyize hamwe ngo bose bahinge ku buryo buhoraho, ikindi kandi ngo hakaba hari imiganda ab’umuceri bakora, ariko ko bigiye kugenda neza ubwo n’ab’imboga bemeye kwishyira hamwe.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abahinzi b’imboga ryashyizweho kubera iki kibazo, Hategekimana Silas, avuga ko yizeye ko inama rusange iteganyijwe tariki 21 Ukwakira 2018 izemeza ibiciro bingana ku mazi ku bahinzi bose.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude we avuga ko hemejwe ko abahinzi b’umuceri n’ab’imboga bagiye kujya bishyura amwe ku mazi, angana n’ibihumbi mirongo itatu kuri hegitari ku gihembwe.

Akarere ka Kayonza gafite mu Mihigo ubuhinzi bw’umuceri kimwe n’ubw’imboga, abahinzi bagahera aha bifuza ko bose bafatwa kimwe.

Amazi akoreshwa muri iki gishanga aturuka ku rugomero rwa Rwinkwavu, agakora ibirometero bisanga 7 ngo abagereho, aya mazi akoreshwa n’ibishanga bya Rwinkwavu, Mwili na Gahini, Siborurema yemeza ko iyo abaye make aharirwa umuceri hatitawe ku mafaranga yishyuwe n’abayishyuye.


Ibyemejwe nyuma y’inama rusange [Byongewemo tariki 12 Ugushyingo 2018 (Updated)]

Abahinzi n’abashinzwe amazi twaganiriye nyuma yo kumvikana ibiciro mu buryo bwa burundu mu nama rusange, bemeza ko icyifuzo cy’abahinga imboga cyahawe agaciro nabo bagomba kujya bishyura amafaranga angana n’ay’abahinga umuceri.

Mukabatsinda Viasini uhinga "tameroni" (Water Melon) n’inyanya mu gishanga cya Mwili, avuga ko ikibazo cyakemutse, agira ati "Cyarakemutse byagenze neza ubu tuzajya twishyura amwe n’abahinzi b’umuceri".

Hategekimana Silas uhagarariye abahinzi b’imboga muri uyu murenge, yemeza ko ikibazo cy’ubusumbane ku mazi yo kuhira cyakemutse, agira ati "Ubu nta kibazo gihari bimeze neza cyane, tuzajya twishyura amafaranga ibihumbi mirongo itanu kuri hegitari imwe, hagendewe ku bahinzi b’umuceri hemezwa ko tuzajya twishyura amafaranga angana".

Siborurema Fenias wungirije umuyobozi w’ishyirahamwe rishinzwe gucunga no kwishyuza aya mazi avuga ko imbogamizi zarimo bajya gusumbanya ku biciro zabonewe umuti.

Agira ati "Mu nama twaganiriye n’abahinzi muri rusange, abahinzi b’imbuto ni bo bari bafite ikibazo cyane bavuga ko amafaranga twabaciye ari menshi ariko nabo tubereka imbogamizi zihari ko hagomba kubonekamo ubusumbane n’abahinzi b’umuceri kuko hari ibikorwa na bo bakoresha amaboko abahinzi b’imboga bakaba batabibonekamo, twemeranya ko ibyo bikorwa by’imiganda yo gusibura imiyoboro n’ibindi byaba ngombwa ko bakoresha amaboko bazajya babijyamo, bityo biba ngombwa ko tubashyira ku giciro kimwe kuri hegitari bakishyura amafaranga ibihumbi 50".

Uyu muyobozi avuga ko amafaranga ataratangira kwishyurwa kuko hari amasezerano agomba kubanza gusinywa, agira ati "Twarabapimiye ariko ntibaratangira kwishyura, kuko n’ubundi turashaka kubanza kugirana na bo amasezerano yanditse kugirango na bo bakurikize amabwiriza agenga igishanga, barusheho kubungabunga ibikorwa remezo. Bazatangira kwishyura nitumara gushyira umukono kuri ayo masezerano".

[Ifoto: Imashini bakoresha buhira imboga. [Ku rundi ruhande] imiyoboro ikurwamo amazi, iyi miyoboro kuyisibura impande zombi zizajya zibigiramo uruhare rungana]

Ubwo twaganiraga n’umuyobozi w’Akarere ka Kayonza dutunganya iyi nkuru bwa mbere, yagaragaje ko icya mbere ari icyo abahinzi n’abashinzwe amazi bazumvikana ubwabo nta ruhande rwumva ko rurenganywa.