Published Sunday , on 15 November 2020, 18:52:58 by Christophe Hitayezu

Raporo y’ubushakashatsi ku kubona amakuru hibanzwe ku banyamakuru mu Rwanda igaragaza ko hakiri imbogamizi ku kubona amakuru mu Rwanda, aho bamwe bayimwa abanda bagakererezwa mu kuyabona.

Iyi raporo yashyizwe ahagaragara tariki 13 Ugushyingo 2020, yakozwe na Sobanukirwa ku bufatanye n’ikigo JP Media bikorera mu Rwanda, hibandwa ku buryo itegeko ryo kubona amakuru ryubahirijwe hagati y’umwaka wa 2013 n’uwa 2020.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko n’ubwo itegeko rihari, hakiri imbogamizi cyane cyane ku banyamakuru, zirimo kwimwa amakuru n’inzego za Leta, ndetse n’abayahabwa bitinze ugereranyije n’igihe kigenwa n’itegeko.

Ubushakashatsi bugaragaza ko hashingiwe ku mibare itangwa n’urubuga Sobanukirwa.rw rwagenewe gusaba amakuru mu nzego zitandukanye, ubusabe bw’amakuru 36 ari bwo bwonyine bwasubijwe muri 340 bwari bumaze gutangwa kugeza tariki 13 Nyakanga 2020.

Iyi raporo yemeza ko abanyamakuru cyane cyane abakorana n’ibitangazamakuru bitandukanye aribo bayimwa cyane ahanini bitewe n’imyumvire y’abayasabwa ko buri munyamakuru agomba kugira ikinyamakuru runaka abarizwamo.

Ni ubushakashatsi kandi bugaragaza ko hari ukubogama kw’abatanga amakuru, basumbanya ibitangazamakuru bakayaha abakorera ibikomeye na mpuzamahanga kurusha ibikiyubaka.

Iyi raporo igaragaza n’umunyamakuru wayasabye inshuro zigera kuri eshanu nta gisubizo ahabwa. Ikindi n’uko abarenga 43% by’abanyamakuru bavuga ko ubusabe bwabo butasubijwe.

Gusa ubushakashatsi bwanzuye ko kugira itegeko ari kimwe mu bitanga icyizere cyo kugira ubushake mu gutanga amakuru, n’ubwo imbogamizi zose zagaragajwe zihari, ariko inzego zibishinzwe zagiye zishyiraho ubukangurambaga bugamije kwigisha abo bireba ibijyanye n’iri tegeko kuko imbogamizi ikomeye ari ukutarisobanukirwa haba ku bayobozi ndetse n’abanyamakuru.

Ubushakashatsi kandi bwasanze hakwiye kugira ibivugururwa cyane cyane ingingo ya 10 y’iri tegeko ryo kubona amakuru, hagashyirwamo ibihano ku bashinzwe gutanga amakuru bayimana.