Published Wednesday , on 28 March 2018, 15:11:39 by Marie Anne Dushimimana

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Uburasirazuba bari mu manza nyuma y’uko Koperative yo kubitsa no kugurizanya ya ’Dukire Ndego’ iri kubishyuza umwenda kabiri nk’uko babivuga.

Ahagana saa yine za mugitondo ni bwo urubanza ubushinjacyaha buregamo uwahoze ari umucungamari n’uwari ushinzwe inguzanyo muri SACCO Dukire Ndego rwasubukuwe.

Abarwitabiriye, ni abaturage ubona ko batifashije biganjemo abakuze kandi ntibishimye na gato.

Mu rubanza hagati, banyuzagamo bakajujura mu gihe abaregwa babaga bari kwiregura ku byaha baregwa.

Jean Paul Nzabonimpa wari ushinzwe inguzanyo ndetse na Simon Pierre Habyarimana wari umucungamari wa SACCO ya Ndego iherereye mu Murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza baregwa ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Rubanda, Guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, kurigisha no konona umutungo wa rubanda.

Umucamanza wari uyoboye iburanisha yabwiye abari bakurikiranye uru rubanza ko Aba bayobozi baregwa bagiye baha abaturage inguzanyo, maze bayishyura aba bagabo bakayitwarira aho kuyaha banki.

Aba bagabo bombi kandi baregwa gufata amafaranga y’abanyamuryango bamaze kwishyura ntibandike ku mafishi ko barangije ahubwo bakabasubiza ingwate babaga batanze nk’ikimenyetso cy’uko barangije kwishyurwa, ariko nyuma bakaza kwisanga ku rutonde rwa ba bihemu bambuye iyi SACCO.

Abaturage 10 ni bo baregera indishyi ihwanye na miliyoni 61 n’ibihumbi magana 780 kubera kwishyuzwa kabiri, gusiragizwa mu nkiko ndetse no kwishyura umwunganizi mu mategeko aba bose bahuriyeho ari umwe kubera ikibazo cy’amikoro adahagije.

Bamwe mu baturage batanze ikirego bavuga ko batigeze basaba inguzanyo bagatungurwa no guhamagarwa n’ubuyobozi bwa SACCO bubasaba kwishyura, bagenzura ku mafishi yabo bagasanga koko babashyizeho umwenda baranabasinyira, abandi barangije kwishyura banasubizwa ibyangombwa nyuma babwirwa ko batarangije kwishyurwa.

Habyarimana we anaregwa gukura amafaranga kuri konti z’abanyamuryango akoresheje impapuro mpimbano.


Mu cyumba cy’iburanisha cy’urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, mu rubanza abaturage baregamo abakozi ba SACCO Ndego

Yason Bazasangwa utuye mu Murenge wa Ndego mu kagari ka Byimana mu Mudugudu wa Nyamata avuga ko yagujije amafaranga ibihumbi 400 mu kwezi kwa munani mu mwaka wa 2012, asoza kwishyura mu mwaka wa 2014.

Ngo nyuma yahuye n’umuyobozi wa SACCO maze amubwira ko afite umwenda w’iki kigo cy’imari maze biramutungura.

Ku bwe, ntiyumva aho umwenda waba waravuye dore ko arangije kwishyura banamusubije icyangombwa cy’ubutaka bwe yari yatanzeho ingwate.

Bazasangwa arishyuzwa na SACCO umwenda w’amafaranga ayingayinga Miliyoni imwe n’igice, aho we na bagenzi be barezwe n’iki kigo cy’imari mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge bakaba bamaze kwitaba inshuro eshatu.

Nyirababurindwi Esther utuye mu Murenge wa Ndego mu Kagari ka Kiyovu avuga ko kugira ngo babashe kugera ku rukiko rwisumbuye rwa Ngoma aho baburanira baba bagomba kuba bafite byibura ibihumbi umunani by’itike.

Iyi yari inshuro ya 7 Nyiraburindwi na bagenzi be baje mu rubanza kuva ku itariki ya 16 Mutarama uyu mwaka, kugeza ubu urukiko rukaba rumaze kumva abaregera indishyi bane.

Nyiraburindwi yagize ati “Iyo turi hano nta wurya, tuba twiziritse umukanda kuko dukoresha amafaranga menshi mu matike, iyo bagiye mu kiruhuko cya saa sita twebwe tuguma hano.”

Akomeza avuga ko batangiye ikirego ari abantu 25 ariko uko igihe gishira bamwe bacika intege kubera kubura amikoro.

Ati “Aya mafaranga nayahaye umucungamutungo wa SACCO muha n’agatabo ka banki ansubiza icyangombwa cy’inzu twari twatanzeho ingwate. Guhera ubwo nahise mubura buri gihe kugira ngo ansubize agatabo kanjye bigeze aho ambwira ko yagataye ko ariko nta kibazo kirimo narangije kwishyura.”

Yungamo ko atangiye kubona ko muri iyo SACCO harimo ibibazo, yagiye kubaza maze yisanga ku rutonde rw’abambuye ndetse umwenda we waragiyeho n’amande bigera muri miliyoni 2 n’ibihumbi magana 227.

Abenshi muri aba baturage bashyira mu majwi cyane Nzabonimpa, bamwe bakavuga ko yari n’inshuti yabo yihariye bagiye bahana inka, ari na yo mpamvu bamwizeraga bakamuha amafaranga mu ntoki ngo ayabatangire kuri banki.

Bose uko ari icumi barishyuzwa na SACCO asaga miliyoni esheshatu, na bo bagasaba indishyi z’akababaro zihwanye na miliyoni 61 n’imisago.

Nta ngwate yasabwaga

Muri iri buranisha igihe cyo kwiregura cyahariwe Nzabonimpa n’abamwunganira mu mategeko, aho ibyaha aregwa byose abihakana.

Nzabonimpa n’abamwunganira bavuga ko aba baturage bavuga ngo bagiye bamuha amafaranga yo kwishyura imyenda ya SACCO akabasubiza ingwate babeshya, kuko hari igihe inguzanyo yatangwaga nta ngwate mu rwego rwo kubashishikariza gukorana na yo.

Uyu mugabo ahakana ko hari amafaranga y’umuturage uwo ari we wese yakiriye, akemeza ko ubarwaho umwenda ari uko atishyuye kuko abenshi bakaga inguzanyo bazi ko ari ubuntu.

Ubushinjacyaha bumubajije niba ubu buryo bwo gutanga inguzanyo bukurikije amategeko, yasubije ko atabizi, ko yubahirizaga amabwiriza y’umukoresha we.

Ibi kandi byemezwa na Habyarimana uvuga ko koko iyi SACCO yigeze kugira igihe cyo gutanga inguzanyo nta ngwate, bityo ibyo abaturage bavuga ko barangije kwishyura bagasubizwa ibyangombwa by’ubutaka ari amatakirangoyi.

Inguzanyo nta ngwate ntibaho

Ubushinjacyaha bwafashe ijambo bushimira intambwe y’abaregwa. Bwashimangiye ko nta na rimwe ikigo cy’imari cyangwa banki gishobora gutanga inguzanyo kitahawe ingwate, nk’uko bivugwa mu itegeko nomero 10/2009 ryo ku wa 14/05/2009 ryerekeye ubugwate n’umutungo utimukanwa.

Umushinjacyaha kandi yavuze ko byaba bihabanye n’amabwiriza ya banki nkuru y’igihugu, yerekeye itangwa ry’inguzanyo.

Yongeyeho ko aba baregwa n’ababunganira bagenda bivuguruza kuko mu rubanza rwabanje bari batsembye ko nta na rimwe bigeze baka ingwate ku bantu bashakaga inguzanyo, nk’amabwiriza yihariye ya SACCO Dukire Ndego.

Asaba urukiko ko rwasuzuma neza inyandiko n’ibitabo by’iyi banki, ariko na none rukita ku kuba hari ibivugwa n’abarega bishobora kutazagaragaramo nk’amafaranga yagiye yakirwa mu ntoki ntagire aho yandikwa.

Urubanza rwongeye gusubikwa, maze urukiko rwiyemeza kujya kugenzura inyandiko n’ibitabo muri iyi SACCO kugira ngo hashakishwe ibindi bimenyetso.

Uru rubanza ruzasubukurwa ku wa 16 Mata 2018.

Intandaro y’uru rubanza yabaye igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative RCA, aho cyasohoye raporo gisaba iyi SACCO kugaruza amafaranga asaga Miliyoni 7 yaburaga, maze na yo irega abaturage bayambuye harimo n’aba bavuga ko bari kwishyuzwa kabiri.