Published Friday , on 15 June 2018, 16:41:14 by Umutesi Yvette

Umunyabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora, NEC, Munyaneza Charles avuga ko kuba hari abishyira ku urutonde rw’abazatora ariko ntibatore bose ari inzitizi ku migendekere myiza y’amatora.

Yagize ati ’Kujya kuri liste y’itora ni ikintu kimwe no gutora ni ikindi, abatora bangana iki? ese abari kuri lisiti y’itora baratora bose? kubera iki iyo ugiye mu mibare utabibona? bariyandikishije ariko ku munsi w’itora ntibatora, hari byinshi bivugwa bishobora kuba bibazitira’.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke bo bemeza ko abasiba amatora benshi ari abagore kubera imbogamizi bakunze guhura na zo, Nyirabanzirineza Christine yagize ati "ikibazo ni abagore bakitinya bakumva ko kuba umugabo yagiye gutora bihagije akigumira mu mirimo ye, gusa bigenda bigabanuka abagore bumva agaciro ka bo n’ubwo ubukangurambaga bugomba gukomeza kugira ngo abagifite imyumvire iri hasi na bo bibone mu bikorwa by’ígihugu".

Bariyanga Thadeo ati "Iki kibazo gikunze kugaragara ku bagore batuye mu cyaro kubera ko usanga bo bafite imirimo myinshi bigatuma ku munsi w’itora batitabira kandi na none bikanaterwa n’imico ya kera yo kumva ko kuba umugabo yagiyeyo we atari ngombwa kujya yo".

Hari bamwe bavuga koko ko imiterere y’ahatorerwa ishobora kuba imbogamizi ku bagore bafite abana cyangwa batwite kubera imirongo iba ihari, batekereza kujya ku mirongo bigatuma bamwe bigumira mu ngo ntibitabire iki gikorwa cyo gutora, bityo bakifuza ko hashyirwaho uburyo bwo kuborohereza.

Gusa n’ubwo abaturage bavuga ibi, nta mibare irakorwa igaragaza umubare w’abagore n’abagabo basiba gutora kandi bari bariyandikishije kuri lisiti y’itora.

Mu matora ya Perezida wa Repubulika aheruka muri Kanama umwaka ushize, abagera ku 127,562 ntibitabiriye gutora kandi bari kuri lisiti y’itora.

Kuva tariki 2 kugera kuri 4 Nzeri uyu mwaka wa 2018, mu Rwanda hateganyijwe amatora y’abadepite, ukwitabira kwa buri wese bikaba bizatanga umusanze mu migendekere myiza yayo.