Published Saturday , on 16 November 2019, 21:53:25 by Naomi Irakoze Mugaragu

Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’Abana Bato, NECDP, yasabye abanyamakuru gufatanya muri gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira. Ni mu nama nyunguranabitekerezo yo ku wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2019, ibanziriza amahugurwa yabateguriye ku bijyanye no kurwanya imirire mibi n’igwingira NECDP.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Mucumbitsi Alexis, umuyobozi mukuru muri NECDP ushinzwe imirire, isuku n’isukura yavuze ko kugira ngo imirire mibi ndetse n’igwingira birandurwe hasabwa imbaraga za buri wese ariko by’umwihariko abanyamakuru bo babasha kugera henshi.

Agira ati: “Twe tubona ko umunyamakuru afite akamaro kanini mu guhindura imyumvire y’abaturage. Ntabwo twavuga ngo abakozi bacu bazagera ahantu hose, ntabwo tuzajya muri buri rugo ariko ibyo bitangazamakuru mukorera bizabasha kubageraho, ariyo mpamvu dusaba abanyamakuru ngo dufatanye mu rugamba kuko ntirworoshye ”.

Mucumbitsi akomeza avuga ko imbaraga za mbere bakeneye ari abantu, ari nayo mpamvu nyuma yo guhugura abanyamakuru, bazakomereza no ku bandi bireba kugirango habeho ubufatanye mu kurwanya iki kibazo, ndetse no kugira ngo abanyamakuru nibakenera inzobere muri iyi gahunda mu biganiro n’inkuru byabo bajye bababona byoroshye, batagombeye gutegereza abo mu nzego nkuru.

Ubushakashatsi bwa DHS busohoka buri myaka itanu, ubuheruka bwa 2015 bwagaragaje ko igwingira riri kuri 38%, aho uturere twari dufite igwingira riri hejuru mu turere 30 tw’u Rwanda ari 13.