Published Tuesday , on 27 February 2018, 11:03:29 by Niyonsaba Habibu

Ibi byaje nyuma y’uko Neymar Junior Dos Santos, rutahizamu w’umunya Brazil ukinira Paris Saint Germain n’ikipe y’igihugu ya Brazil, avunikiye bikomeye mu mukino ikipe ye ya Paris Saint Germain yatsinzemo ikipe ya Marseille ibitego 3-0 bituma benshi bavuga ko ashobora kutazagaragara mu mukino wo kwishyura muri 1/8 cya UEFA Champions League bazakiramo Real Madrid.

Uyu musore yavunitse hejuru gato y’agatsinsino ku munota wa 80 akaba yasohowe mu kibuga bamuteruye, bigaragariraga buri wese ko uyu musore yababaye ku buryo bukomeye atazakina mu mukino wo kwishyura basabwa gutsinda ikipe ya Real Madrid nibura ibitego 2-0 kuri uyu 06 Werurwe 2018 kugira ngo babashe gusezerera iyi kipe yari yabatsinze ibitego 3-1.

Mu kiganiro kapiteni wa Paris saint Germain, Thiago Sliva, yagiranye na Canal+ nyuma y’umukino yavuze ko imvune ya Neymar igaragara nk’ikomeye ndetse ko atizeye ko azaba yakize kuri uyu mukino w’ishiraniro mu gihe Umutoza Unai Emery yatangaje ko ategereje ibiva mu isuzuma ry’abaganga, gusa ngo yizeye ko azabasha kwitabira umukino uzabahuza na Real Madrid y’umutoza Zinedine Zidane.

Iyi mvune ishobora gusibya Neymar umukino

Twabibutsa ko mu mukino ubanza wa Paris saint Germain na Real Madrid, Real yari yatsinze Paris Saint Germain ibitego 3-1, birimo ibitego 2 bya Christiano Ronaldo na kimwe cya Marcelo bishyura icyari cyatsinzwe na Rabiot wa Paris saint Germain.