Published Wednesday , on 17 August 2022, 05:03:04 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu batutage bo mu karere ka Ngoma mu murenge wa Murama bavuga ko iyo barwaye bajya kwivuriza mu karere ka Kirehe kuko mu kabo nta kigo nderabuzima gihari.

Bababajwe no kuba poste de santé bari bafite yarahagaritse imirimo yayo,bagasaba ko bakoroherezwa bakegerezwa ivuriro.

Shema Damacenne yagize ati :”Twarababaye tumaze kubona iyi poste de santé ihagaze kuko yaradufashaga cyane abantu babaga ari benshi kandi n’umushoramari yarungukaga ahubwo ntituzi impamvu bafunze, kuko kuri ubu umuntu ukora ibirometero bike ajya kwivuza byibuze ni nka bitanu.”

Mukamana Anosiatha nawe ati “Kwivuza ni ikibazo kitugoye kuko bidusaba kujya. Mu kandi karere abategeranye naho rero bo baragowe cyane, mudukoreye ubuvugizi iki kibazo kigakemuka byadufasha cyane.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama Mugirwa Charles Asaba abaturage kuba bihanganye mu gihe hataraboneka indi poste de santé.

Ati :“Iyo yari ihari yarafunze kubera ko hakozwe ubugenzuzi basanga rwiyemezamirimo wari wayitsindiye hari ibyo atari yujuje. Gusa hari indi iri kubakwa mu mudugudu wa Gashanda izafasha abaturage kubona service bakenera zo kwivuza.”

Ubusanzwe leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko mu mwaka w’2024, buri kagari kazaba gafite ivuriro ryo ku rwego rw’ibanze rizwi nka poste de santé.

Abaturage bakaba basaba ko kongera umubare w’amavuriro byajyana na serivisi inoze.