Published Tuesday , on 16 August 2022, 15:19:48 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Murama bavuga ko bahangayikishijwe no kuba udukingirizo tutakiboneka ku bajyanama b’ubuzima mu midugudu.

Aba bavuga ko kuba bagombera kutugura mu maduka abegereye bibahenda bikaba byatuma batezuka ku mugambi wo kwikingira mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina bikaba byabaganisha ku kwandura indwara.

Kwizerimana Jackson arasaba ubuvugizi. Ati “Ni ukuri mudukorere ubuvugizi
hongerwe udukingirizo kuko tujya ku bajyanama kenshi tukatubura

ugasanga n’amafaranga yo kutugura ntayo umuntu aba afite bigatuma ushakisha
ubundi buryo wakwiyambaza rimwe na rimwe butari bwiza.”

Bagabo Dieudone avuga ko igiciro cy’agakingirizo cyikubye kabiri. Ati: “Ikibazo twese turagisangiye kuko nk’iyo twicaye hamwe nta kindi tuba turi kuganira,

kwigondera amafaranga yo kukagura biragoye kuko kamwe gasigaye kagura 100 kandi karaguraga 50 tugasaba ababishinzwe ko babikurikirana
bakadufasha bitari ibyo abantu benshi bakandura indwara.”

Abajyanama b’ubuzima bavuga ko udukingirizo duhari ariko ko duhabwa abafite amafishi bari muri gahunda yo kuboneza urubyaro n’ubwo bitababuza gufasha n’undi ugakeneye.Mukanizeyimana Diogenne ni umujyanamaw’ubuzima.

Ati: “Tugira udukingirizo tw’abadamu baboneza cyangwa abagabo kuko bo baba bafite amafishi. Na we iyo akwiyambaje uramufasha ukanamugira inama gusa
utwo tugira twinshi ni utwababoneza urubyaro.Tuzabakorera ubuvugizi ku kigo nderabuzima na bo bashyirwe muri gahunda.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurege wa Murama Mugirwanake Charles
avuga ko bagakwiye kujya ku bigo nderabuzima kuko habayo service zo gufasha abashaka udukingirizo.

Yagize ati :“Ubusanzwe urubyiruko tubakangurira kwifata ariko iyo byanze nyine
nibyo tubasaba kwikingira, udukingirozo kubigo nderabuzima turahaba ndetse no
muri butike gusa ubwo twumvise icyo kibazo tugiye kubakorera ubuvugizi no
ku bajyanama b’ubuzima batubashyireyo.”

Ikigo RBC gikangurira abantu ‘byananiye kwifata’ gukoresha agakingirizo kugira
ngo abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA bakomeze kuba munsi ya 3%
by’Abanyarwanda bose kugeza ubu biganjemo Urubyiruko.