Published Friday , on 2 September 2022, 09:25:51 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Murama bavuga ko bahangayikishijwe
no kutagira ishuri ry’imyuga mu murenge wabo bagasaba ko bafashwa kuribona kugira ngo nabo biborohere kwihangira imirimo. Ngo kuba badafite aho bigira imyunga bibatera ubushomeri.

Uru rubyiruko ruvuga ko rukora urugendo rure rujya kwiga imyuga mu yindi
mirenge . Bavuga ko bagorwa n’urugendo rurerure ku buryo hari abatangirana umuhate byagera hagati bagacikiriza amasomo.

Nzabarushimana Ambruaise yagize ati “Urubyiruko rwahano kwiteza imbere
kwacu biragoye kuko nta shuri ry’imyuga tugira wenda ngo umuntu abe yakwiga
gusudira cyangwa se kubaza niyo mpamvu tubona kwiteza imbere kwacu
kugoye

Bamwe bahitamo gufata amagare bakaba abanyonzi abandi bakavomera
abantu ariko tukabona ibyo ntaho byatugeza nta mwuga umuntu azi,turasaba
abayobozi ko badufasha natwe Umurenge wacu ukabona ishuri ry’imyuga”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama Mugirwanake
Charles avuga ko ubwo urubyiruko
rwabonye ko kutagira ishuli ari ikibazo ari ikimenyetso ko batangiye kujijuka.

Atanga icyizere agira ati: “ hari ibaruwa duheruka gusinya n’abagenzuzi baturutse muri WDA kuba bakubaka amashami arimo iry’ububaji ndetse n’ubwubatsi bikaba bizabafasha gukemura iki kibazo.Turabashishikariza kuba bakoresha ayo muyindi mirenge igihe iki kibazo kitarakemuka”

icyerekezo u Rwanda rufite ni icyo kugira nibura abanyeshuri 60% barangije mu
masomo y’Imyuga n’ubumenyingiro mu 2024.

Imibare igaragaza ko mu ntangiriro z’uyu mwaka
abiga muri aya mashuri bari ku kigero cya 31.9%.

Kuri ubu mu Rwanda habarurwa amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro asaga 260
ya Leta n’ay’abigenga 193.