Published Tuesday , on 23 August 2022, 22:22:32 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Murama bavuga ko bahangayikishijwe no kuba bamaze amezi arenga abiri bavoma ibishanga kubwo kubura amazi meza.
Ngo amazi meza bayabona gake cyane kandi akaza mu gicuku ku buryo bisaba gukomata.

Ishimwe Ladegonda avuga ko bahawe ibikorwa remezo biyobora amazi ariko ariko ntamazi babona mu gihe indi midugudu baturanye yo ifite amazi.

Ati “Turababaye kuko amazi amaze igihe kinini yarabuze nk’amezi atatu,niyo aje aza mu gicuku gusa na bwo akabona abafite imbaraga, mbese ni ukuyarwanira, ubundi nyine tuvoma ibishanga.”

Ncishahayo Francais ni umuyobozi w’umudugudu wa Gitaraga.Avuga ko
Kutagira amazi bibangamira iterambere .

Ati “Turasaba Leta kudufasha kuba twabona amazi kuko yakoze byiza byinshi kandi amazi tubona atariyo yananirana; nta terambere twageraho nta mazi meza turasaba rero ko mwadukorera ubuvugizi tukabona amazi meza tukareka kuvoma ibishanga”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama Mugirwanake Charles avuga ko ikibazo cyo kutagira amazi muri uyu murenge bakizi,akizeza abahatuye ko vuba aha kizakemuka.

Ati: “Amazi nk’ahandi hose mu mpeshyi arabura kuko biba bigoye gusa imidugudu itarimo amazi na bo bazayabona kuko hari imiyoboro mishya iri gutunganywa kandi ko byose bitabagereraho rimwe ko bizagera muri 2024 amazi meza bose yabagezeho.”

Imibare iheruka ya Minisiteri y’Ibikorwaremezo [Mininfra] igaragaza ko
abagerwaho n’amazi meza bamaze kugera kuri 89,2%. Intego ni uko mu mwaka wa 2024 abanyarwanda bose bazaba bafite amazi meza.

MININFRA itangaza kandi ko n’ingano y’amazi akoreshwa ku munsi iziyongera.
Ubu ngo ku munsi mu gihugu hose hakoreshwa metero kibe 322,852 mu gihe mu 2024 u Rwanda ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga amazi angana na metero kibe 444,995 ku munsi.