Published Sunday , on 14 April 2019, 13:01:18 by Bucyibaruta Kabera Samson

Ku wa Gatandatu tariki 13 Mata 2019, umurenge wa Zaza wo mu karere ka Ngoma wibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Kuri iyi tariki mu 1994 nibwo mu Iseminari nto ya Zaza (Saint Kizito) hiciwe abatutsi basaga ibihumbi 12.

Uyu muhango wabimburiwe n’ijoro ryo kwibuka ryabaye taliki ya 12, ahanakozwe urugendo rwo kwibuka inzira abatutsi bishwe baturukaga mu mirenge ya Mugesera, Zaza, Karembo na Gashanda, banyujijwemo bajyanywe mu iseminari ya Zaza.

Zaza ni imwe mu ma Paruwasi Gaturika abiri yabayeho mu Rwanda bwa mbere, akaba ari nayo mpamvu hiciwe abatutsi benshi mu gihe cya jenoside kuko bari baje baturutse imihanda yose bahizeye amakiriro ngo kuko igihe habaga amagerageza yayo mu 1959 abahahungiye barahakiriye, abahiciwe rero bakaba bari baje baziko bongera kuhakirira ariko bikanga. Uwishwe kwikubitiro ni uwitwa Kagango Charles wishwe mu 1990 (uyu akaba yari umwe mu barimu ba Seminari ya Zaza wishwe mbere kubera ko yarwanyaga ibitekerezo by’ivangura).

Iyi Seminari ya Zaza irimo n’urwibutso rwihariye rwahariwe abarimu, abanyeshuri n’abandi bakozi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi bajugunywe mu kigega cy’amazi cyabaga imbere mu kigo, nyuma yo kubona ko icyo kigega nta kindi kizongera gukoreshwa kubera imibiri yari yarajugunywemo, ikigo cyahisemo kuhahindura urwibutso.

Sr. Anastasie Benegusenga na Gasinzigwa Joselyne batanze ubuhamya bwagiye bugaruka ku bugome ndengakamere abatutsi ba Zaza bakorewe bakicwa urupfu rubi nk’aho hari icyaha bari barakoze, batwikishijwe esansi, baterwamo amabombe, baratemagurwa, Sr. Anastasie mu butumwa yatanze hari n’icyo yisabiye by’umwihariko abanyezaza, aho yagize ati “Ubu dutewe intimba n’agahinda kugeza ubu tutari twabona ababyeyi bacu n’abavandimwe ngo tubashyingure mu cyubahiro tukaba tutazi aho bajugunywe, nabasabanga imbabazi muzatubabarire mutange amakuru natwe dushyingure abacu mu cyubahiro kibakwiye”.

Nzaramba Deo, uhagarariye umuryango Turiho Zaza Ntukazime (Tuza), yashimiye abantu bose baje kwifatanya nabo anavuga ko bibafasha gukira ibikomere basigiwe n’ingaruka zikomoka kuri jenoside yakorewe abatutsi, yavuze ko nta kizere bari bafite akaba ari nayo mpamvu baje gushyiraho iri huriro Tuza anashimira n’ubuyobozi bw’igihugu bwabafashije kubona urumuri.

Yasoje asaba ko Akarere kabafasha kubaka urwibutso, ubu baratangiye ariko hari ibindi bakibura birimo: inzu y’ubwiherero, amazi, amashanyarazi ku rwibutso, amakaro yo gusasa ku mva, …

Perezida wa Ibuka Akarere ka Ngoma Musafiri Jean Pierre, yagize ati “Biba bibabaje kubona inzu z’abacitse ku icumu zubakwa bazisondeka mu byo bita kumangura, mu gihe gito ugasanga zashaje, hagomba kujya hakurikiranwa ba rwiyemezamirimo bazubaka”, hakaba hanagaragajwe inzu 85 zikeneye gusanwa n’abana 2 badafite amacumbi.

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Fanfan Rwanyindo Kayirangwa yagize ati ”Kwibuka abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi ni uburyo bwo kuganza urupfu rubi bishwe, iyo twibuka tuba twanga ko urwo rupfu ruduherana kuko twabonye urumuri rw’icyizere nyuma y’icuraburindi igihugu cyacu cyarimo mu 1994”.

Yakomeje avuga ko kwibuka ari inshingano y’ikiremwamuntu cyose, bityo ko ari inshingano ya buri munyarwanda, anavuga ko kutamenya aho uwawe yaguye ari bimwe mu bitera ibikomere abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi .