Published Wednesday , on 18 May 2022, 09:59:52 by Uwimana Joselyne

Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi tariki 16 Gicurasi 2022, hagarutswe ku kuba igituma igwingira mu bana ryiyongera muri Ngororero harimo no n’uko hakigaragara ubuharike cyane.

Iki kibazo kandi cyagarutsweho na bamwe mu baturage nk’ibibangamiye ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana, harimo ikibazo cy’ubuharike n’ubushoreke nk’imwe mu mpamvu ituma imibare y’abana bagwingiye ikomeza kuba hejuru muri aka Karere kuko biri ku gipimo cya 50.5%.

Uwineza Devothe yagize ati ”hano muri aka karere haracyari abagabo bashaka abagore babiri yemwe na batatu, hari ababashaka bakabyarana ariko kubitaho ntibabikozwe bigatuma abana babyaye kuri abo bagore batagira ubuzima bwiza kuko uwo mwana ataba afite ababyeyi bamwitaho bose bafatanije, ikiza ni uko abayobozi bahagurukira icyo kibazo kuko nabyo birakabije”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Prof Claude Mambo Muvunyi, avuga ko n’ubwo ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira gihangayikishije igihugu, hari ibimaze gukorwa mu kwita ku buzima bw’abana n’abagore, agasaba ababyeyi gukomeza gukurikiza ingamba ziba zarashyizweho na Leta kuko zibafasha guhangana n’ibyo bibazo.

Yagize ati "Nkuko mubizi u Rwanda rwashyize ku isonga kwita ku buzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana harimo no kurwanya igwingira n’izindi ndwara ziterwa n’imirire mibi. Bikaba bigaragazwa n’ibyavuye mu bushakashatsi ku mibereho y’ingo (DHS) aho imfu z’ababyeyi zagabanutse zikava kuri 476 muri 2010 zikagera kuri 203 muri 2020 ku bana ibihumbi ijana bavuka ari bazima". Yongeraho ko kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bugezweho byiyongereye aho byavuye kuri 45% muri 2010 bikagera kuri 58% muri 2020.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Mireille Batamuriza, asaba inzego zose n’abaturage ko ibibazo by’imirire mibi n’igwingira mu bana babigira ibyabo bakabihagurukira kugira ngo igihugu kigere ku ntego kihaye.

Yagize ati ”Ikibazo cy’ingwingira kirareba buri wese kuko twasanze ahanini muri aka karere gituruka ku buharike n’ubushoreke bukihagaragara tukaba dusaba inzego za Leta kubyitaho ariko by’umwihariko abaturage nyiri zina bakareka ubuharike kugirango babashe kwita kubana babo bafatanije nk’ababyeyi”

Mu gihugu hose, igwingira mu bana bari munsi y’imyaka 5 ryavuye kuri 38% mu wa 2015 rigera kuri 33% mu wa 2020 mu gihe u Rwanda rwihaye intego y’uko igwingira rizaba riri nibura ku gipimo cya 19% muri 2024 rivuye kuri 33% ririho ubu.

Muri uyu mwaka wa 2022, icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, gifite insanganyamatsiko igira iti ”Tunoze isuku turinde abana indwara zibatera kugwingira.

Mu gihe cy’icyumweru, ibikorwa bizibandwaho mu turere twose birimo gukingira abana bari munsi y’imyaka itanu bacikanwe n’inkingo zisanzwe zitangwa muri gahunda y’inkingo isanzwe, gutanga Vitamin A kubana bafite kuva ku mezi 6 kugeza kuri 59, gutanga ikinini cy’inzoka ku bana bafite kuva kumezi 12 kugeza kuri 59, ndetse no gutanga uburyo bwo kuboneza urubyaro no gukora ubukangurambaga bwimbitse bwo gukumira imirire mibi.