Published Wednesday , on 9 June 2021, 08:36:28 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu bagabo bo mu kagari ka shori Umudugudu wa Myiha mu murenge wa Muhororo bavuga ko bahisemo gushinga igikoni cy’umudugudu nk’abagabo bamaze gusobanukirwa n’ubufatanye bw’umugore n’umugabo mu kurera umwana, bityo biha intego yo kurandura imirire mibi yabonekaga muri aka gace bishingira igikoni cy’umudugudu gihurirwamo n’abana bari hagati y’imyaka ibiri n’itanu.

Aba bagabo bavuga ko basobanukirwa icyo uburinganire buvuze ndetse n’icyo bumaze, maze batera intabwe batangiza igikoni cy’umudugudu ari abagabo batanu abandi bagenda baziraho, ibintu bavuga ko byagabanije ikibazo cy’igwingira bari bafite mu bana bato kuko mbere byaharirwaga abagore gusa.

Nsabimana Jean Baptiste ni umwe muri aba bagabo, yagize ati "Twasobanukiwe neza ko kwita ku bo twabyaye atari ubuganzwa, dufata iya mbere twihuriza hamwe twubaka igikoni cy’umudugudu nk’abagabo, tugahuriza hamwe ibyo tweza tugatekera abana bacu dufatanije n’abagore kandi tubona bimaze kugira akamaro kuko abana barya neza bikabarinda kuba barwara bwaki cyangwa bakagwingira. Ibi kandi tubifatanya no gufasha abo twashakanye indi mirimo itandukanye yo kwita ku bana, byaba ari ukubaheka cyangwa kuboza mbese byose turabikora kandi ntacyo bidutwaye".

Ngirimana Jean Marie Vianne ni umuyobozi w’iri tsinde, yagize ati "Twatangiye iyi gahunda turi abagabo batanu nyuma n’abandi bagenda biyongera, ubu tugeze kuri 13 ariko hajemo n’abagore nabo turafatanya tugahura tugategura ibiryo abana bakarya indyo yuzuye tugaha abana. Twabitangiye mu mudugudu wacu harimo abana barenze batandatu kuri ubu hasigayemo babiri kandi nabo mu minsi iri imbere uko abajyanama b’ubuzima babitubwira bazaba batangiye gukira. Ibi rero bidutera imbaraga zo gukomeza gahunda twatangiye yo gufatanya n’abagore bacu kwita ku bana twabyaye mu buryo bwose bushoboka nta murimo duhariye umugore".

Akomeza avuga ko bagikomeza gushishikariza abagabo bumva ko kuba baza bagategurira abana babo indyo yuzuye ari ubuganzwa, kureka iyo myumvire bakaza bagafatanya na bo guteza imbere imiryango yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
Mukunduhirwe Benjamine, avuga ko ikibazo cy’ingwingira cyari gihari ariko kiri kugabanuka, bavuye kuri 56% bageza kuri 24% gusa avuga ko imibare ikiri hejuru ariko nanone kugabanuka byatewe n’ingamba zagiye zifatwa.

Yagize ati "Hari ingamba zitandukanye twagiye dufata harimo guha amatungo magufi abantu bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri. Undi mwihariko dufite n’uko dufite abagabo twigishije kandi bakabyumva, kuri ubu bakaba nabo bitabira igikoni cy’umudugudu mu mirenge umunani".

Mu igwingira ry’abana, Akarere ka Ngororero muri raporo ya 2015 kari ku kigero cya 56% naho mu bushakashatsi bwakozwe muri 2019 kari kuri 48%. Raporo yakozwe mu cyumweru cyahariwe umwana n’umubyeyi basanze bari ku kigero cya 24%. Mu mwaka wa 2020 bari abana 375 ariko kuri ubu bageze kuri 66 .