Published Wednesday , on 26 February 2020, 23:39:41 by Christophe Hitayezu

Mu ruzinduko rw’Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi, mu karere ka Ngororero tariki 25 Gashyantare 2020 rugamijwe kuganira n’abaturage ku bibazo by’akarengane na ruswa ndetse no kubasobanurira inzira bakwiye gucamo ngo barenganurwe, yanakiriye ibibazo by’abaturage byibanze ku manza zivugwamo akarengane ndetse n’ikibazo cy’ingurane, yizeza kubikurikirana ndetse abizeza n’igihe ntarengwa.

Ntamategero Bernard ni umuturage wo mu murenge wa Ngororero mu kagari ka Kaseke, ni umwe mu baturage batahawe ingurane ubwo hubakagwa umuhanda Ngororero-Gataba-Satinsyi mu myaka icumi ishize, avuga ko aberewemo agera ku bihumbi magana abiri na mirongo itandatu n’amafaranga mirongo ine n’atandatu (260,446). Yasobanuriye umuvunyi ko ari ku rutonde rw’abakabaye barahawe ingurane ariko akaba yaraheze mu gihirahiro. Iki kibazo kandi agihuje n’abandi barimo uwitwa Musare Pierre Celestin wo mu murenge wa Matyazo uberewemo 425,0800 Frw.


Abaturage bahawe umwanya bageza ibibazo byabo ku Umuvunyi Mukuru, atanga umurongo bizakemukiramo

Ku kibazo cy’ingurane ubuyobozi bw’akarere bwemera ko ari amakosa yakozwe, Ndayambaje Godefroid, umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, agira ati "Ni amakosa akarere twakoze kuko mbere y’uko igikorwa gikorwa twakagombye kuba tubanza gutanga ingurane, ibyo rero siko byagenze muri iyo myaka bitewe n’uko bititaweho". Uyu muyobozi avuga ko abaturage bari baberewemo n’akarere miliyoni zigera kuri magana abiri, agenda yishyurwa buhoro buhoro ku buryo agera kuri miliyoni ijana na makumyabiri abaturage bamaze kuyabona.


Ndayambaje Godefroid, Meya w’Akarere ka Ngororero asobanura bimwe mu bibazo byabajijwe n’abaturage

Umuvunyi Mukuru yabwiye abaturage ko ikibazo cy’ingurane ku baturage benshi bangirijwe imitungo n’insinga z’imiriro mu cyahoze ari Electrogaz ubu cyabaye REG, ko hari miliyoni zigera kuri 286 bataraha abaturage kandi ari amafaranga yabo. Ni kimwe kandi n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubwikorezi mu Rwanda RTDA.

Avuga ko ari amajyambere yari aje abasanga nta muturage wari kubyanga, ariko ko amajyambere atagomba gukenesha bamwe, avuga ko ibigo birimo iyi myenda byemera kwishyura ariko ko kubyemera gusa bidahagije bigomba kuvuga igihe bizishyurira abaturage.

Yagize ati "Ikibazo cy’ingurane ku mitungo yangijwe n’imishinga y’amajyambere, ni imishinga ahanini yazanywe na REG na RTDA. Birumvikana ko biriya bigo byari bizanye amajyambere buri wese yagombaga kwemera, n’ubwo byatwara imitungo iba igiye ku nyungu rusange z’abanyarwanda baturiye aho n’abahagenda. Ariko birumvikana ko uburenganzira bw’abantu bafite imitungo yangijwe n’imishinga y’amajyambere nabwo bugomba kubahirizwa".

Avuga ko kandi hari imwe mu mitungo izatangirwa ingurane n’akarere ndetse kanatangiye kubikora ariko ntikarangize kuko amafaranga kari gafite ku ngengo y’imari atari ahagije nk’uko yabibwiwe n’ubuyobozi bwako, ariko ko kazarangiza kuyishyura mu ngengo y’imari y’umwaka utaha uzatangira mu kwezi kwa Nyakanga.

Atanga icyizere ku bagomba kwishyurwa n’ibigo, yagize ati "Biriya bigo binini bya REG na RTDA nabyo ntabwo bihakana umwenda wabyo, umwanzuro twafashe ni ugukomeza kuganira na byo kugirango bihutire kwishyura, ni ukuvuga ko amafaranga amwe ashobora kuboneka muri iyi ngengo y’imari yavuguruwe, kuzageza mu kwezi kwa Kamena. Ariko azaba atabonetse twiyemeje gukomeza kuganira nabo ndetse n’akarere ku buryo ayo mafaranga y’ingurane ku mitungo agomba kuboneka mu ngengo y’imari itaha".


Umuvunyi mukuru, Anastase Murekezi aganira n’abaturage ba Ngororero

Umuvunyi mukuru yasabye kandi abaturage ba Ngororero kudahishira urenganya umuturage cyangwa urya ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu ndetse ikangisha abaturage ubuyobozi. Gusa yabasabye ko mbere yo kugeza ibibazo byabo ku rwego rw’umuvunyi, bagomba kugira aho babanza kubinyuza harimo mu muryango, mu nzego z’ibanze, mu bunzi byagorana bakagana inkiko, abatanyuzwe bakabona kugana urwego rw’umuvunyi rukabikurikirana akarenganurwa, abibutsa ko bahamagara uru rwego ku nimero itishyurwa ya 199 cyangwa bakohereza ubutumwa bugufi kuri 1990.