Published Sunday , on 8 December 2019, 14:35:44 by Iritararenga Dieudonne

Nicki Minaj uherutse gushinga urugo na Kenneth Petty, yari amaze igihe nta cyo avuga ku kuntu amerewe mu rugo. Abinyujije kuri Twitter, yavuze ukuntu yagowe no kongera gufata umwanzuro wo gukundana kugeza ubwo arushinze, gusa ubu ngo amerewe neza cyane.

Minaj agira ati ’’Akenshi tubona umugore/umukobwa aba mu rukundo rushaririye, nta guseka cyangwa gutebya, nta gutega ugutwi amarangamutima ari mu mutima we, abagore benshi ubu buzima twabunyuzemo, utihanganye ngo ushikame ntiwazubaka. Mbere nabonaga ababyeyi barwana bagatongana, bagashwana gusa bagakomezanya kubana nta gatanya, mu bantu uku niko tubayeho’’.

Yunzemo ati “Bagore beza, umugore ntabwo aba akeneye gutukirwa ku mbuga nkoranyambaga, gukubitwa, guteshwa agaciro, guhishwa amagambo y’ibanga (passwords) ugamije kumuca inyuma mu biganiro, ibi byatumaga numva ko urukundo ruberaho kubabaza gusa, numva ndazinutswe, ku buryo numvaga ntazabisubiramo. Umugore aba akenewe kugaragarizwa urugwiro aho ari hose, akumva ko akunzwe, arinzwe aho guterwa ubwoba n’ibyo ukora aho atabona, gusa nta kundi twari mu isi ya IG (Instagram) aho benshi ari ho bagaragariza ibyiyumviro byabo.’’

‘’Iyo nabibonaga, uwo dukundana yatwawe n’undi muntu ku mbuga nkoranyambaga, umushiha waranyicaga, nkaba uwo muntu nanamumenya ariko nkirinda kumuvuga ngo ntahura n’ingorane, kwihangana gutera kunesha. Ndeba ubu ndi umugore ukunzwe, unezerewe, urinzwe ushyizwe hejuru, ndanyuzwe.’’

Akomeza agira ati ‘’Byari bingoye, gusa natangiye niga kwikunda nkareka gutekereza kuri abo banca inyuma, bafata nabi abagore, niga kurambagiza ababyeyi b’uwo tugiye gukundana mbere y’uko njya mu rukundo n’umuntu nkamwimariramo, ibi si uguca imanza n’ubwo tubikora cyane. Hari ubwo umuntu aza akagukunda akakwibagiza ibihe bibi wageze mu rukundo, warakoze mukundwa. Yabwiraga umugabo we Petty.’’

Uyu wari umuraperikazi ukunzwe cyane, abantu bamenye ko ari mu rukundo ndetse agiye kurushinga ubwo yahinduraga amazina ye Ms Minaj, abihindura Mrs Petty.
Twabibutsa ko Nicki Minaj yarushinze na Kenneth Petty ku itariki 22 Ukwakira 2019.