Published Saturday , on 7 December 2019, 12:08:11 by Iritararenga Dieudonne

Haracyagaragara imbogamizi mu mwuga w’ubuvuzi bw’amatungo, aho usanga hari abigira abaganga b’amatungo nyamara batarabyigiye, abakora ubucuruzi bw’imiti butemewe n’abakoresha imiti yarangije igihe.

Hirya no hino hagiye humvikana impfu z’amatungo aborozi bagatunga agatoki abavuzi b’amatungo. Havugwa kandi ko abavuzi b’amatungo baca aborozi amafaranga y’umurengera, bigatuma bagana ba magendu baborohereza.

Mu nama ngarukamwaka ya mbere y’urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda yabaye tariki 5 Ukuboza 2019, umukozi ushinzwe ishami ry’ubworozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, RAB, Ndayisenga Fabrice avuga ko nta mafaranga umuganga w’amatungo ukorera Leta akwiye guca umuturage, uretse ayo kumugeraho gusa.

Ndayisenga avuga ko mu rwego rwo gukora ubuvuzi bw’amatungo bya kinyamwuga, hagiye gushyirwaho mu gihugu hose abaveterineri barangije amashuri yisumbuye na za kaminuza.

Umwe mu banyamuryango b’urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda, Dr. Musafili Eustache agira inama aborozi kutajya muri ba magendu kuko imiti ihabwa amatungo ishobora gutera ibibazo abarya ibiyakomokaho iyo hatubahirijwe amabwiriza ajyanye n’iyo miti.

Agira ati ’’Nk’urugero iyo umaze gutera umuti itungo ukarikama utarindiriye nibura, icyo gihe iyo amata uyahaye abantu bibazanira ingaruka zitandukanye. Umuveterineri ukora muri farumasi agomba kumenya umuntu uje kugura umuti w’itungo uwo ari we, twese biratureba kuko abenshi barya inyama, banywa amata, ...".