Published Thursday , on 14 June 2018, 09:57:45 by Jean Claude Muvunyi

Ntirenganya Emmanuel w’i Karongi yatomboye moto ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi mu imurikagurisha ritegurwa na n’abanyamisiri ryitwa Egypt and Middle East Expo.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Kamena 2018 ubwo hasozwaga iri murikagurisha i Kigali mu mujyi mu nyubako ya MIC.

Ntirenganya ubwo yamenyeshwaga kuri telefone ko ari we utomboye iyo moto, yahise asagwa n’ibyishimo, aganira na Nonaha.com, yadutangarije ko yagerageje amahirwe rimwe gusa none ngo yamusekeye.

Byatumye akangurira n’abandi kuzitabira tombola itaha kuko bishoboka. Iri murikagurisha riba inshuro ebyiri buri mwaka mu Rwanda rigahuriramo ibihugu hafi 10.

Abari aho iyi tombola yabereye bemeje ko yabaye mu mucyo nta buriganya bwarimo.

Hirwa Yvan ni umwe wari uhari ndetse na we akaba yari yaragerageje amahirwe ariko akaba atamusekeye. Yatubwiye ko anyuzwe n’uko tombola yagenze.

Ubwo isaha yo guhitamo uwegukanye iyi moto yaberaga, bafunze ikarito yari irimo amatike baguze yabinjizaga mu irushanwa maze barayizunguza kugira ngo zivange batangije barayikata basaba umwana muto gufatamo agatike kamwe, ahita atoramo aka Ntirenganya Emmanuel.

Itike ya Ntirenganya niyo yatomboye Moto

Ubwo yahamagarwaga basanze ari i Karongi, akaba ari bushyikirizwe moto ye kuri uyu wa kane.