Published Saturday , on 24 November 2018, 19:19:00 by Uwimana Joselyne

Abahinzi b’ibirayi bo mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Karago barishimira ko amafaranga bajyaga bakatwa ku birayi bagurishije yagabanutseho akava kuri 18 akagera kuri 12, bakavuga ko bibafasha mu buhinzi bwabo ndetse n’iterambere ry’ingo zabo.

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi bavuga ko kuva aya mafaranga yagabanurwa byabafashije kuko babonaga bakatwa menshi bikabaviramo igihombo. Uzabakiriho Christine ni umwe muri abo bahinzi, agira ati ”Twakoze inama z’abahinzi tubagaragarariza igihombo tugira kuko badukata amafaranga menshi, batwemerera ko bagiye kuyagabanya, ubu rero bakuyeho atandatu kuko mbere twakatwaga 18 ariko ubu basigaye badukata 12”.

Hategekimana Emmanuel nawe ni umuhinzi w’ibirayi muri uyu murenge wa Karago, aravuga ko kuba barabagabanyirije byabafashije ariko we ngo abona bikiri hejuru, yagize ati ”Badukoresheje inama batubwira ko bagiye kugabanya ayo mafaranga bakataga umuhinzi, barabikoze ariko aracyari hejuru kuko APTC itwara arindwi na koperative igatwara atanu ayo yose, twumva akiri hejuru badufashije bakuraho arindwi gusa, barebe uko babikora byadufasha kurushaho”.

Kabalisa Salomon ni umunyamabanya nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagogo, nawe avuga ko bakoreye ubuvugizi aba bahinzi kugirango bagabanyirinzwe, yagize ati ”Ubundi mbere abahinzi bakatwaga amafaranga kubera ko yacaga ku makonti menshi atandukanye harimo konti ya APTC bakayohereza kuya SACCO nabo bakayohereza ku ya koperative nayo ikohereza ku muhinzi, aho hose rero bagendaga babakata ariko ubu bizajya bihita byihuta kuko azajya aca kuri SACCO agahita ajya ku muhinzi”.