Published Friday , on 12 August 2022, 05:39:27 by Uwimana Joselyne

Bamwe mubaturage bo mu murenge wa Kabatwa mu kagali ka Batikote bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ifumbire itaboneka, n’igihe ibonetse ikaza itinze ndetse ihenze ntibanayibone bose bikadindiza imirimo yabo y’ubuhinzi.

Aba barasaba ubuyobozi gukurikirana ikibazo cyo kutaboneka kw’ifumbire nk’uko byari bisanzwe kuko nibidakorwa kandivuba inzara izibasira aka gace.

Uwayezi Didas yemezako ifumbire yabuze n’iyo ibonetse igura igiciro kiri hafi kwikuba kabiri icyo bari basanzwe bayiguraho.

Ati: "Ikibazo cy’ifumbire muri uyu murenge wacu kirakomeye cyane kuko ntiboneka,dusigaye duhingira aho ntayo dukoresheje bigatuma tuteza neza nk’uko byari bimeze niyo igize ngo iraje ibiciro byayo biza byikubye kabiri turasaba abayobozi kudufasha kuko inzara iraza kutwica rwose nihatagira igikorwa."

Uwitonze cartasa we asanga itangwa ry’ifumbire risigaye ririmo ikimenyane gishingiye ku bukungu.

Ati: "Ifumbire hano ibona umugabo igasiba undi twebwe ahubwo tubona bayiha abakire kuko bisaba gutereta, ntabwo umuntu wese apfa kuyibona , iza ari nkeya ikindi ikaza ihenze,

noneho niyo nkeya ikaza igihe cyo kuyitera cyararenze ibyo byose rero tubona bizakurura inzara mu buryo bukomeye tugasaba ko abayobozi babikurikirana kuko birakomeye"

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabatwa Kampire Jorgette avuga ko iki kibazo cyatewe na covid-19 kandi ko kiri mu gihugu hosa.
Arasaba buri wese ubishoboye gukora ubugizi hakaba haboneka uruganda mu Rwanda rukora ifumbire kuko ari byo byaba umuti w’ikibazo.

Ati : "Ikibazo cy’ibura ry’ifumbire muri uyu murenge wacu kirahari Kandi kirazwi gusa siho gusa kuko n’ahandi mu yindi mirenge ndetse no mu gihugu hose iki kibazo kirahari,ubwo rero natwe dukora ubuvugizi kubadukuriye;

gusa tubona kizakemuka ari uko ifumbire ikorewe mu Rwanda kuko kuba ikiva hanze biracyari imbogamizi cyane."

Abaturage bo mu murenge wa Kabatwa bavuga ko Igiciro cy’ifumbire mvaruganda ya DAP cyageze ku mafaranga y’u Rwanda 633 ku kilo, kivuye kuri 480Frw, ikilo cya NPK 17.17.17 kiri kugura 713Frw kivuye kuri 620Frw na ho ifumbire ya Urée yo yavuye kuri 462Frw ku kilo ubu bari kuyigura 564Frw.