Published Thursday , on 10 June 2021, 17:29:57 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Jenda bakora akazi ko gusarura icyayi bafite abana bakiri bato barashimira irerero bashyiriweho basigamo abana babo mu gihe bari mu kazi kuko kubakorana byabatereraga abana kugwingira batibagiwe n’imvura yabanyagiraga bari muri ako kazi kabo.

Aba babyeyi bavuga ko bashimira abatekereje gushyiraho irerero ryo gusigamo abana babo mu gihe bari mu kazi, ibintu bavuga ko byabagiriye akamaro haba ku bana ndetse n’iterambere ryabo ry’akazi bakora

Banyangiriki Providance ni umwe muri abo babyeyi ufite umwana w’imyaka itatu muri iri rerero avuga ko kuba ryaraje byaborohereje mu mikorere, yagize ati "Nazindukanaga umwana mu cyayi, ubusanzwe ababizi habamo urume cyane ndetse n’ubukonje, kumusarurana icyayi muri icyo gitondo rero byabaga bigoye, yanarira ntubyiteho kuko yabaga akubuza gukora, wajya no kumugaburira ukamuha ibyaraye nabyo kandi ntitubimuhere isaha, ariko ubu bamuha igikoma, ibiryo, imbuto ndetse bakanamuryamisha agasinzira aho ntahiye nimugorob nkamufata nkamutahana"

Nizeyimana Beline nawe ati "Nazanye umwana wanjye hano yaratangiye kuzana akadigi kubera nirirwaga muhetse, kuberako ntamuheraga ibiryo kugihe nkamuha ibyakonje yanabirya ntibimugwe neza kuko nabimuhaga nijujuta yambujije gukora, ariko ubu ndakora nkacyura ibiro byinshi, mbere natahanaga hagati y’ibiro 10 na 20 ariko ubu ngeza kuri 40 nkanataha nsanga umwana wanjye ameze neza nta kibazo"

Ubuyobozi w’iri rerero Toyota Grace avuga ko nta kintu babuze kuko bafashwa n’uruganda ry’icyayi rwa Tyabihu Tea Factory ndetse n’akarere, yagize ati "Twakira abana bakaza bakirirwa hano kuko tugira abakozi babitaho, ikindi ni uko dufite abarezi babihuguriwe, ibyo byose bifasha abana n’ababyeyi kandi bituma abana bakura neza kuko tugitangira twakiraga abana bafwingiye bari mu mutuku ndetse n’abari mu muhondo ariko ubu bamaze gukura nta kibazo bafite"

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Simpenzwe Pascal avuga ko gahunda y’amarerero yashyizweho kugirango hakemurwe ikibazo cy’imirire mibi cyagaragaraga muri aka karere, kandi ko ubu ngo bigenda bigabanuka. Yagize ati "Mbere akarere ka Nyabihu kari kuri 59% mu bana bafite imirire mibi, nyuma y’uko bafashe ingamba bakabishyiramo imbaraga byarabafashije cyane by’umwihariko ingo mbonezamikurure kuko byabafashije imibare ikagenda igabanuka"

Akarere ka Nyabihu mu mwaka wa 2018 kazaga ku mwanya wa mbere mu bana bafite imirire mibi aho bari bari ku kigero cya 59%. Mu mwaka wa 2019 bari bamaze kugabanuka bageze kuri 46% naho mu cyumweru cyahariwe umwana n’umugore muri 2021 bakoze isuzuma basanga bageze kuri 33%.