Published Wednesday , on 14 September 2022, 09:35:14 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Kazirankara mu murenge wa Shyira bashima ko Leta yabahinduriye ubuzima bagakurwa mu manegeka bagatuzwa ahantu heza ariko kuri ubu amabati yarashaje,ngo barara banyagirwa.

Iyi miryango yimuwe hashingiye ku kuba ituye mu manegeka ndetse no kuba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe,imaze imyaka isaga 6 itujwe mu nzu zubatse mu buryo bugezweho.

Aba,bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kwisanira izi nzu.
Barasaba ubuyobozi kubafasha,ngo muri iki gihe cy’imvura baravirwa ntibasinzire ndetse n’ibikoresho byabo byo mu nzu bikangirika.

Mukaneza vestine yagize ati “Ni ukuri turashima ubuyobozi bwaduhaye amazu meza gusa ikibazo ni uko imvura iyo iguye usanga ari ibibazo kuko inzu zacu Amabati yarashaje rwose zirava tugasaba ko badufasha kuko nta bushobozi dufite bwo kuba twabyikorera.”

Nyirabazungu venacien nawe ati “Iyo imvura iguye tuba tugowe kuko iyo ari nijoro ni ukubyuka tukicara hatava kugeza ihise, n’iyo ari kumanywa nugukura ibintu mu nzira tukabishyira uruhande rumwe. Nk’uko badufashije bakaduha aho kuba batugiriye neza badufasha kudusanira kuko ntabushobozi dufite”

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette
avuga ko akarere kateganyije ubushobozi buzifashishwa muri gahunda yo gusana ibikorwa remezo bitandukanye byagiye byangirika birimo no gusimbuza amabati yashaje by’umwihariko no muri uyu mudugudu wa Kazirankara.

Ati “Iki kibazo turakizi kandi twateganije uko tuzabasanira izo nzu ziva, vuba aha bidatinze turaba twabikemuye,bahumure rwose”

Muri Nyakanga 2017 nibwo hatashwe umudugudu w’icyitegererezo wa Kazirankara watujwemo imiryango irenga 68 y’abatishoboye aho bahereye ku bari batuye mu manegeka, bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bagahabwa inzu zo kubamo ndetse bakegerezwa n’ibikorwa remezo bibafasha mu buzima bwa buri munsi.