Published Tuesday , on 9 August 2022, 04:00:39 by Uwimana Joselyne

Bamwe mubaturage bo mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Kabatwa baturiye pariki y’ibirunga bavuga ko babangamiwe n’imbogo zitoroka pariki zikaza mu baturage zikabangiriza imyaka ntibishyurwe;hakaba ubwo zibambuye n’ubuzima.

Abaganiriye na NONAHA.COM bavuga ko aho zinyura ari mu gice kinini kitazitiye ndetse kitanafite amatara ;bakaba basaba ababishinzwe gukemura icyo kibazo.

Uwimpuhwe clement yagize ati: “Imbogo zaranyoneye baraza barafotora ntegereza ko banyishyura ndaheba,
mubyukuri birakabije mudukorere ubuvugizi,n’ubwo bavuga ko twishyurwa ni ukubeshya ahubwo batwishyure kuko njyewe bimaze imyaka itanu”

Ntawukuriryayo Emmanuel na we ati: “Ejobundi imbogo yarasohotse yica umuntu hano.Buri gihe duhorana ibibazo by’imbogo(…) cyangwa se badufashe bahashyire amatara kuko imbogo zitinya urumuri .”

Umuyobozi wa pariki y’igihugu y’Ibirunga Uwingeri Prosper avuga ko n’ubwo hari ibibazo byinshi birebana n’umutekano w’abayituriye n’ibyabo bakemuye ariko ngo hari ibikibagoye.

Uwingeri yavuze ko ikibazo cyo konesherezwa ntibishyure bagiye kugikemura mu gihe cy’umwaka umwe kikazaba kitakigarukwaho.

Yagize ati: ”Hari imishinga iteganyijwe kuzakorwa izaba igamije gukemura bimwe mu bibazo harimo n’ibi aba baturage bavuga ;
Baba bihanganye byibuze nko mugihe cy’umwaka bizaba byakemutse”

Nikenshi abaturage baturiye pariki zitandukanye z’igihugu binubira gutinda kwishyurwa cyangwa rimwe na rimwe ntibanishyura ibyabo byangijwe n’inyamaswa ziturutse muri izo pariki.