Published Tuesday , on 29 June 2021, 11:56:47 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu bacitse ku icumu bo mu murenge wa mukamira barasaba ko ubuvumo buri muri uyu murenge bwiciwemo Abatutsi benshi bwakubakwa neza hakaba urwibutso rwa Jenoside.

Ibi babisabye ubwo amashyirahamwe y’abahinzi b’ibirayi bakorera mu karere ka Nyabihu bishyize hamwe bagasura ubu buvumo ndetse bakabagenera n’inkunga yo kuzifashisha mu kuhatunganya, ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 ndetse banafasha abahinzi b’ibirayi bacitse ku icumu babaha amapombo bifashisha batera imiti mu bihingwa

Bamwe mu baharokokeye bavuga ko abantu biciwe muri ubu buvumo bishwe urupfu rubi kuko batangiye kwiciramo Abatutsi guhera muri 1990, gusa bakababazwa n’uko hatubakwa urwibutso ngo basubize agaciro ababo bahiciwe n’abazajya baza kuhibukira babone n’aho bicara, ndetse n’inzira bacamo ihagera, kuko iyo bahaza baca mu mirima y’abaturage.

Mukankunsi Ancilla wacitse ku icumu wanahawe ipombo avuga ko afite abe benshi bahaguye kuko haguye abantu be bagera kuri barindwi, ashimira aba bahinzi bafashe umwanya wabo bakaza kunamira abavandimwe bahaguye.

Yagize ati "Umuryango wanjye washiriye aha, kuba aba bahinzi bahisemo kuhaza bakunamira abacu n’ibyigiciro, noneho nkanabashimira ko bampaye iki gikoresho kuko iyanjye yari yarashaje, natiraga abaturanyi bikangora, ndabashimiye rero kuba batuzirikanye".

Niyonzima Emmanuel ni umuyobozi w’ihuriro ry’abahinzi b’ibirayi mu karere ka Nyabihu, avuga ko batekereje iki gikorwa kuko bifuzaga kumenya amateka yo kuri ubu buvumo, kuko ngo n’abahaguye harimo n’abari abahinzi bagenzi babo, bityo bikaba byabahaye imbaraga zo kuza kunamira izo nzirakarengane.

Yagize ati "Ubu buvumo bwaguyemo abantu baturutse mu mirenge yose y’aka karere ndete no hirya yako tukaba rero twaje kwiga aya mateka ndetse no kwifatanya n’abacitse ku icumu tubafasha kuba batangira kwitegura kuhakora neza. Bityo twabageneye sheke y’amafaranga angana n’ibihumbi 400 yo kuzabafasha muri iki gikorwa cyo kuhakora neza, ndetse tunaha abacitse ku icumu b’abahinzi amapombo azajya abafasha mu buhinzi bwabo".

uhagarariye ibuka muri aka karere, Juru Anasthasie ashimira aba bahinzi bitanze bakaza kunamira abazize uko baremwe abasaba no gukangurira abandi kuba baza gusura ubu buvumo kuko aribo ba mbere baje kubasura bakabagenera n’inkunga yo kuba batangira kuhategura mu kuhubaka n’ubwo bigisaba amafaranga menshi.

Yagize ati "Aba bahinzi ndabashimira cyane kuba batekereza kuza kwibukira kuri ubu buvumo kuko nibo ba mbere bahaje, nkanasaba n’abandi kuza kuhasura. ndetse n’akarere gakomeze kubizirikana ko hakenewe kubakwa kuko bari bahakoreye inyigo basanga byazatwara miriyoni 500 kugirango hatunganywe neza. Ndizera ko hamwe n’abagiraneza nk’aba bitanze nidufatanya ndetse n’akarere ibi tuzabigeraho aha hantu hatunganywa"

Ubu buvumo bumaze gukurwamo imibiri isaga 140, gusa bagahamya ko hakirimo abandi benshi kuko kuba wabonamo abantu bitoroshye nk’ahandi hose.