Published Tuesday , on 9 August 2022, 15:01:39 by Uwimana Joselyne

Bamwe mubaturage bo mu Murenge wa Kabatwa ho mu karere ka Nyabihu bavuga ko bahangayikishijwe no gukoresha amazi yo mu bidamu kandi bafite ibikorwa remezo bijyanye no kuyayobora aho batuye.

Aba bavuga ko mu murenge wose ntaho wasanga amazi meza ku buryo buhoraho kuko bayabona iyo hari abayobozi baje kubasura.Ubusanzwe ngo bakoresha amazi yo mu bidamu.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru NONAHA.COM bavuze ko ibi bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo kuko bibakururira indwara zituruka ku mwanda. Kubwimana Innocent yagize ati: ”Amazi tuyabona iyo hano haje abayobozi gusa, tubona amatiyo y’amazi gusa ariko tugategereza ko twabona amazi nk’abandi tugaheba”

Uwineza Chantal nawe yunzemo ati: ”Ntamazi ahari hari amatiyo gusa. Bajya basunika rimwe nk’iyo abayobozi bari buze abaturage twese twagenda ntadukwire. Ubuse Umurenge wose kubona utagira amazi murumva tutaragowe?”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabatwa Kampire Jorgette avuga ko ikibazo cyo kutagira amazi meza gihari kandi ko bari Kugikoraho.

Kampire yavuze ko iby’uko amazi bayarekura ari uko basuwe atari byo. Ati: “ Bwari uburyo bw’igerageza twakoreshaga bwo kuyapompa akaza dusuzuma
ko bizakunda.”

Yongeyeho ko ubu hari isoko ya Kagohe barimo gitunganya ngo ibe yabaha amazi.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi igamijwe kwihutisha iterambere
NST1, biteganyijwe ko mu 2024 abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazi meza ku kigero cya 100%.