Published Monday , on 29 August 2022, 01:00:51 by Uwimana Joselyne

Bivugwako mu gihe cy’izuba amazi y’ingezi agabanyuka ku kigero runaka bikagira ingaruka ku ngano y’amazi meza ayoborwa mu baturage.

Uduce dusanzwe tutabona amazi ku buryo buhoraho two biba ikibazo ku rwego rwo kuvoma ibishanga abandi bakifashisha ibidamu kuko n’imvura yabatabara iba yahagaze.

Iki kibazo nicyo gihangayikishije abatuye mu Murenge wa Kabatwa ho mu karere ka Nyabihu.

Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko bakoresha amazi yo mu bidamu bagasaba Leta kubafasha bakabona amazi meza.

Abaturage baravuga ko bahangayikishijwe ni ikibazo cyo kutagira amazi kuko umurenge wose ntamazi wugira bagasaba ubuyobozi ko bwabafasha muri ikigihe kizuba kuyabona bibagora cyane kuko bakoresha ayimvura kd muri ibi bihe itagwa

Kubwimana Innocent yagize ati”nukuri amazi tuyabona iyo hano haje abayobozi gusa tubona amatiyo y’amazi gusa ariko tugategereza ko twabona amazi nkabandi tugaheba”

Uwineza Chantal nawe ati”ntamazi ahari hari amatiyo ahari bajya basunika rimwe nkiyo bayobozi bari buze abatuage twese twagenda ntadukwire ubuse Umurenge wose kubona utagira amazi murumva tutaragowe?mudufashe rwose natwe tubone amazi”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa kabatwa Kampire Jorgette avuga ko iki kibazo gihari kandi ko bari kugikoraho cyane ko amatiyo yamaze kugeramo.

Yagize ati: ”ikibazo bavuga cy’amazi koko kirahari kandi kimaze iminsi nkuko babivuga koko amatiyo yagezemo kuko hari isoko ya kagohe barimo gitunganya ngo ibe yabaha amazi,uko bavuga bayapombaga akaza byari ukugerageza ngo barebe ko byakunda gusa bashonje bahishiwe kuko biri vuba”

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi igamijwe kwihutisha iterambere, NST1, biteganyijwe ko mu 2024, Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazi meza ndetse n’amashanyarazi ku kigero cya 100%.