Published Thursday , on 6 June 2019, 17:52:47 by Christophe Hitayezu

Ababyeyi n’abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Mukamira ho mu karere ka Nyabihu, bahuriza ku kuba ibiribwa bisabwa mu itegurwa ry’indyo yuzuye bitabuze ahubwo ko hari ikibazo cy’ababyeyi bahugira mu mirimo ntibabonere umwanya abana babo wo kubagaburira uko bikwiye, bikagira ingaruka ku mikurire yabo zirimo no kugwingira.

Nyirarwangano Marceline ni umubyeyi utuye mu kagali ka Rubaya mu murenge wa Mukamira, agira ati “Ino aha turahinga, dufite ibyo kurya; ibishyimbo, ibirayi, imboga n’ibindi kandi n’igikoma kiba gihari. Abagwingiza abana biva ku burangare! Hari abagira akazi kenshi, umubyeyi akabyuka mu gitondo kare akagenda adashakiye umwana igikoma, umwana ntabone ibyo kurya bihagije akaba yageza na nimugoroba ntacyo arafata. Igihe aziye nabwo ntamutegurire indyo yuzuye akamuhereza ibyo abonye. Ibyo iyo bibaye inshuro nyinshi umwana aragwingira”.

Maniraho Denis ni umujyanama w’ubuzima ukorera ku kigo nderabuzima cya Rwankeri mu murenge wa Mukamira, agira ati, “Ikibazo cy’igwingira urebye giterwa no kutita ku bana uko bikwiriye. Ibiryo birahari, ikibazo ni imyumvire kuko ibihingwa hafi ya byose byera mu Rwanda turabihinga. Umubyeyi arabyuka mu gitondo akajya mu kazi ntawe afite wo kumwitaho, akamugaburira ahinguye kandi hari inshuro umwana aba agomba kurya ku munsi”.

Mugenzi we bakorana witwa Murekatete Dényse, nawe avuga ko hari abatabonera umwanya uhagije abana kubera indi mirimo, agasaba ko hakwiye kubaho ubufatanye bw’abagize umuryango bakumva ko ari inshingano zabo.

Murekatete agira ati, “Ikibazo gikomeye ni imyumvire kuko ibiryo birahari, nk’umubyeyi hari ubwo atererana umwana ntakurikize inama tubagira yo kumugaburira mu gihe gikwiriye. Ababyeyi bakwiye kumva ko ari inshingano kwita ku bana, kandi umugore n’umugabo bose bagafatanya, umwe ataboneka undi agakurikirana imirire y’umwana”.

Mahano Cyprien ushinzwe ibikorwa by’abajyanama b’ubuzima, isuku n’isukura mu murenge wa Mukamira, avuga ko imirimo ababyeyi benshi bahugiramo ari ubuhinzi, agira ati, “Hari abahinga kure, bazinduka mu gitindo bakagaruka nka saa kumi n’imwe. Dukomeza kwigisha ku buryo niba umwana amusigiye nka mukuru we nibura anamusigira n’ibyo kurya byujuje intungamubiri”.

Mahano kandi avuga ko amarerero ari imwe mu ngamba zakemura iki kibazo. Agira ati, “Niba umubyeyi asiga umwana ntawe umwitaho, namusiga mu irerero bizamufasha, aho ari bubone abamwitaho n’ibyo kurya byamufasha kutagira ibibazo by’imirire mibi”.

Aba bajyanama b’ubuzima bavuga ko mu murenge wa mukamira igwingira ry’abana rigenda rigabanuka kuko ubu abana 12 kuri 3200 bari munsi y’imyaka itanu ari bo bafite iki kibazo mu gihe umwaka ushize bari 30.

Ubushakashatsi bwa 2015 bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, bwagaragaje ko akarere ka Nyabihu kari ku mwanya wa mbere mu kugira abana benshi bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye, aho kari ku kigero cya 59%, ni mugihe mu gihugu hose ari 38%.