Published Wednesday , on 6 June 2018, 20:44:03 by Uwimana Joselyne

Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwanze ubujurire bwa Mukansanga Clarisse buvuga ko nta shingiro bufite, bwemeza ko agomba gukurikinwa afunze.

Mukansanga Clarisse wahoze ari umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu, yari yajuriye asaba ko yakurikiranwa ari hanze, kuri uyu wa kabiri tariki 5 Kamena ni bwo urukiko rwanzuye ko ubujurire bwe nta shingiro bufite kuko ashobora kubangamira iperereza cyangwa agatoroka.

Visi Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyabihu, Niyoyita Jean Claude yari yitabiriye kumva umwanzuro w’urukiko, agira ati "Umucamanza yamubwiye ko ibyo urukiko rw’ibanze rwategetse ari byo, ko nta cyo babihinduraho kuko babona ko akurikiranywe ari hanze yabangamira iperereza. Bityo hemezwa ko agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo urubanza rukazaburanishwa mu mizi”.

Mukansanga Clarisse yatawe muri yombi tariki 11 Gicurasi 2018 nyuma y’amasaha make yeguye ku mwanya w’ubuyobozi mu karere, agezwa imbere y’urukiko tariki 23 Gicurasi aburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, rwaje kumukatira iminsi 30 ngo akurikiranwe afunze. Yaburanye ubujurire kuri iki cyemezo tariki 31 Gicurasi, umwanzuro w’urukiko usomwa kuri uyu wa kabiri tariki 5 Nyakanga 2018.