Published Tuesday , on 25 December 2018, 10:00:48 by Bucyibaruta Kabera Samson


Twerejeje Nyabugogo ku gicambunsi cyo ku wa 24 Ukuboza 2018, twasanze ari urujya n’uruza rw’abagenzi bitegura kujya hirya no hino mu ntara z’igihugu bajya kwishimana n’imiryango yabo mu minsi ya Noheli n’Ubunani.

Abo twaganiriye bose bahuriza ku kintu kimwe ko imodoka zerekeza muri bimwe mu bice bizwi nk’ibyaro ko zikiri nkeya ndetse zikaba zitwara n’umubare muke w’abagenzi, ibi bikaba bishobora kuba byaba intandaro y’uko bamwe mu bagenzi kugera mu bice berekejemo byababera ingorabahizi bikaba byanabaviramo kurara nzira.

Ibi ariko siko bamwe mu bakora umwuga wo gutwara abagenzi babibona nk’uko umwe mu bakorera muri RITCO (Rwanda Interlink Transport Campany ) Gahigana Jem we avuga ko ikibazo kijyanye no gutwara abantu cyane mu minsi mikuru isoza umwaka gisanzwe. Uyu muvugizi w’iki kigo avuga hari n’abashoferi barara mu kazi kugirango bafashe abagenzi baba atari bake.

Bamwe mu bagenzi bifuza ko mu mpera z’umwaka bibaye byiza hashyirwaho imodoka nini zitwara abagenzi benshi kuko ngo arizo zabasha gukemura icyibazo cy’ubwinshi bwabo.