Published Thursday , on 29 September 2022, 11:27:22 by Uwimana Joselyne

Abahinzi bo mu karere ka Nyagatare bahinga mu gice cy’ imisozi miremire no mu nkengero zayo barasaba ubuyobozi kubafasha kubika amazi y’imvura ava kuri iyo misozi ku.

Aba bahinzi babanajwe n’ukuntu muri iki gihe amazi ava mu misozi ari menshi agapfa ubusa kandi bagorwa no guhinga mu gihe cy’izuba kubwo kuyabura .

Barasaba ubuyobozi kubatera inkunga mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya isuri ndetse n’uburyo bwo kubika amazi menshi ashobora kuzabagoboka mu gihe imvura izaba yagabanyutse.

Nkurunziza Emmanuel yagize ati “Ubuyobozi budufashije guca imirwanyasuri byadufasha, na none bakatwubakira ibidamu hasi y’umusozi ku buryo mu gihe cy’izuba byazadufasha gukomeza ubuhinzi bwacu neza.”

Ahishakiye Oliver na we ati “Ubuse ugirango mu gihe cy’izuba turahinga? dukeneye ko ubuyobozi budufasha natwe tugafatanya pee, tukaba twakubaka ibidamu by’amazi bikabika amazi y’iyi mvura iri kugwa ntaducike.Byaturinda ko yakwangiriza abahinga hasi ariko na twe akazatugirira akamaro mu gihe
Kiri imbere”

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko hashingiwe ku miterere y’iyi misozi, bigoye ko hashyirwaho ibikorwa byo gufata aya mazi;Gusa ngo bagiye kubikoraho.

Ati: “ Ubundi aha hari haragenewe ibikorwa bijyanye no kubyaza umusaruro ibyavuye mu buhinzi ariko n’ubwo bigoye tuzagerageza turebe uko twafata ayo mazi y’imvura,gusa sinavuga ngo ni mugihe runaka kuko twabanje no kurwana no gutera imirwanyasuri mu mirenge itandatu twagiye duhitamo ,ubwo igikurikiye ni ukureba uko twakubaka ibidamu.”

Ubuyobozi bwateganyije miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda yo kwita ku bikorwa bikorerwa ku misozi mu mirenge ikora ku mipaka mu karere ka Nyagatare.

Abaturage babarirwa mu Magana bamaze guhabwa imirimo muri ibyo bikorwa.