Published Monday , on 26 September 2022, 16:57:45 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu batuye mu murenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare, bavuga ko babangamiwe n’umuhanda ubahuza n’ibigo nderabuzima wangiritse ibituma bagiheka abarwayi mu ngobyi gakondo kuko ntakinyabiziga kibasha kugenda muri uwo muhanda.

Ni umuhanda aba baturage bavuga ko usibye kuba warangiritse cyane,unamanuka ahantu hahanamye cyane ku buryo kuhamanura umurwayi bimwongerera uburwayi.

Bakemeza ko hatagize igikorwa benshi mu barwayi bajya bahasiga ubuzima bataragera kwa muganga bitewe no gukora urugendo rurerure kandi rubi; bagasaba ubuyobozi bireba gukemura ikibazo cy’uyu muhanda mu gihe cya vuba gishoboka.

Uwamahoro Esperance ni umuturage wo mu karere ka Nyagatare. Yagize ati: “Ni ingobyi rwose tukigendamo tujya kwa muganga abagabo bane bajyamo Bakaduheka.Ugerayo wumva ugiye nko gupfa,uburwayi bwiyongereye kubera agasozi batumanuraho.Ni ahantu habi batumanura hatagize igikorwa ababyeyi bazahagwa.”

Kubwimana Evaliste nawe ati: “Dukeneye imihanda kuko tumanuka kuri iyi manga turi abagabo umunani bamwe bafashe, abandi baca inzira ukobona ni bintu bigowe cyane ku buryo hari abazahaburira ubuzima,buri mwaka umuyobozi aza hano atubwira ko bizakemuka tugategereza tugaheba,turasaba ko
badufasha iki kibazo kigakemuka kuko turaremerewe.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Matsiko Gonzague avuga ko ikibazo cy’uyu muhanda bagiye kuba bagikemuye mu buryo bworoheje;bakazagishakira umuti urambye nyuma.

Ati: “kuba abaturage bavuga ko bagiheka mu ngobyi Koko ni byo kuko uwo muhanda bavuga warangiritse ariko tugiye gutangira kuwukora muri VUP ku buryo hacamo ibinyabiziga noneho mu ngengo y’imari y’akarere uzakorwe neza kuko ibyo abaturage bavuga natwe turabibona rwose.”

Kuba uyu muhanda udakoze ni kimwe mu bibangamira abagana ikigo nderabuzima cya Nyagahita giherereye mu murenge wa Mimuli ndetse n’icya Nyagihanga cyo mu karere ka Gatsibo.

Sibyo gusa kuko uyu muhanda unakoma mu nkokora urujya n’uruza rw’ababa baje kurema isoko rya Gihengeri rihuza abaturuka muri aka karere ka Nyagatare n’ aka Gatsibo