Published Wednesday , on 24 April 2019, 19:18:10 by Uwimana Joselyne

Mu gikorwa cyo gutangiza gahunda ya Baho Neza cyabereye mu karere ka Nyagatare ku wa Kabiri tariki 23 Mata, Minisitiri w΄ubuzima Dr. Gashumba Diane yagaragaje ko ikibazo cy΄abagore batipimisha neza giteye impungege kuko umubare w’abipimisha uko bigenwe ukiri hasi cyane.

Dr. Gashumba avuga ko hari abagore bagifite imyumvire ko bazipimisha rimwe gusa bagiye kubyara bakumva ko biba bihagije, yagize ati "Hari abagore bamwe usanga bagifite imyumvire ko nibajya kwipimisha bikagaragara ko batwite ngo bazahita babaroga, bityo akumva azipimisha inshuro imwe gusa ahita ajya kubyara, ubundi agahisha inda ntiyumve ko bizagira ingaruka kuri we ndetse n’uwo atwite, yabona habura igihe gito ngo abyare akaba aribwo ajya kwa muganga kandi ubundi yagakwiriye kujyayo kane"

Bamwe mu bajyanama b’ubuzima nabo bemeza ko icyo kibazo gihari kandi kibabera imbogamizi zo gukurikirana uwo mubyeyi utwite, Bizimungu Francois ni umwe mu bajyanama b’ubuzima bakorera mu murenge wa Karama muri Nyagatare, yagize ati "Hari bamwe mu bagore bagifite imyumvire iri hasi bakumva ko bitari ngombwa kwipimisha kane mu gihe batwite, bo bakumva bazagenda igihe cyo kubyara kigeze, bakumva ko bihagije abandi bakabihisha ngo hatazagira umenya ko atwite akamuroga, ariko nicyo dukora ni ugukomeza kwigisha kandi nabasigaye bazahinduka".

Ubushakashatsi bugaragazea ko abagore bipimisha uko bikwiye byibuze kane mu gihe batwite bari ku kigero cya 48% by’abatwite, mu gihe abatipimisha uko bikwiye muri bo 90% ari abipimisha rimwe gusa.