Published Saturday , on 22 July 2017, 14:52:37 by Christophe Hitayezu

Nyuma ya Gatunda mu karere ka Nyagatare, Paul Kagame akomereje kuri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare riheherereye mu mujyi wa Nyagatare aho akomereje igikorwa cyo kwiyamamaza kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Nyakanga.

Paul Kagame: Ubutugiye Gatsibo, turajya na Kayonza ariko tuzagaruka no kuganira no kubagisha inama. Mwakoze cyane.

Paul Kagame: Mu myaka iri imbere ni ibyiza gusa. Ibyiza biri imbere. Ndabasaba ngo dukomeze dukorere hamwe, ndetse muri uko gukorera hamwe, FPR ikorana n’andi mashyaka ya Politiki, hari amashyaka 8 yahisemo gufatanya na FPR Inkotanyi gushyigikira aho tug7eze, gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi ndetse twanafashije no kubaka ibimaze kubakwa.

Paul Kagame: Aka karere ka Nyagatare mu myaka 7 iri imbere turaza kuhateza imbere ndetse n’ab’i Nyagatare mugenda hirya no hino n’abashobora kujya hanze nimuzajya mugaruka muzajya muyoberwa uko byagenze. Ikiza ni uko abanyarwanda iyo bagiye hanze bitababuza gusubiza amaso inyuma ngo muze kubaka igihugu cyanyu.
Paul Kagame: Ndabashimira kandi ndabasaba ngo dukomereze aho duhereye tari 4 Kanama, mutore umukandida wa FPR Inkotanyi, umukandida wanyu, amajyambere yanyu,

Paul Kagame: Nyagataremurorora, mukagwiza, murahinga mugasarura mukihaza ndetse mugatwara ku masoko agaburira abandi mu tundi turere no hanze y’u Rwanda. Ibyo bibaye muri iyi myaka 23 tumaze.

Paul Kagame: Ibibereye Nyagatare byiza ntibiguma muri Nyagatare gusa, bigera n’ahandi mu gihugu cyose.

Paul Kagame: Imyaka 23, kuvana ikintu ku busa ukakigeza aho Nyagatare igeze ntabwo byumvikana

Paul Kagame: Bantu ba Nyagatare mwampamagaye naje, inama ni iya tariki 4 Kanama, hanyuma tugatora tugakomeza amajyambere, ubumwe, umutekano, tugakomeza imiyoborere myiza. Ndi buvuge iki ndeke iki se!, FPR Oyeeee,, Nyagatare Oyeee.

13:58: Paul Kagame atangiye kugeza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa

13:48: Nyuma yo kunyura mu baturage abasuhuza hakurikiyeho indirimbo ya FPR Inkotanyi.

13:30: Paul Kagame arahageze aho yakiriwe n’amashyi n’impundu z’ibihumbi by’abaturage bari bamutegereje