Published Friday , on 9 March 2018, 16:08:00 by Jean Claude Muvunyi

Urwunge rw’amashuri rwa Ndama ruherereye mu murenge wa Karangazi rusanzwe rufite ibyumba by’amashuri bitandatu hiyongereyeho bitatu bishya byigirwamo n’abana 907.

Iki kigo kiriho imyaka itandatu y’amashuri abanza ndetse n’umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

Kubera ikibazo cy’ibyumba bike, usanga abana bicaye ku ntebe ari batanu bikaba bigorana ko biga bagafata kubera ubwinshi bwabo.

Ntirihera Bernard ni umwarimu wigisha kuri iki kigo mu mwaka wa kabiri, yatubwiye ko bitaba byoroshye gutambutsa isomo mu ishuri ricucitse ry’abana 88.

Mwarimu Ntirihera yagize ati "Hano mu wa kabiri harimo abana 88 ndetse n’abandi bangana na bo bize mu gitondo. Iyo uri imbere uri kwigisha hari ubwo ujya kumva ukumva bararwanye, wajya kubakiza ugasanga mu kindi gihande na bo barafatanye, ugasanga isaha irangiye ibyo wari wateguye kwigisha utabirangije.”

Si uyu mwarimu gusa wagarutse kuri ubu bucucike kuko n’ababyeyi baharerera na bo basanga bizabangamira imyigire y’abana babo nk’uko twabitangarijwe na Rwamuningi Anastase na Twagirayezu Ange baharerera.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi George, yavuze ko bagiye gukora uko bashobose bakongera ibi byumba by’amashuri.

Iki kigo cyubatswe n’abasirikare mu cyumweru cyahariwe ibikorwa by’abasirikare, aho bubatse ibyumba bitandatu bakabitaha muri Gicurasi 2017.

Gusa ibi byumba byaje kongerwa na MTN Rwanda yubatse ibindi bitatu yatashye kuri uyu kane tariki 08 Werurwe 2018 nyuma y’uko basanze abana bo muri Karangazi barakoraga urugendo rusaga ibirometero bitandatu bajya mu bindi bigo kuko ibyumba 6 byari byubatswe mbere bitari bihagije. Ibi bigatuma hari n’abajyaga gucumbikisha abana ku baturiye ibigo kugira ngo boroherwe n’urugendo, abandi bagahitamo gutangiza abana byibura bagize imyaka 10 kugira ngo babashe kugera ku ishuli.

MTN yongereye ibyumba by’amashuri ngo ingendo ndende zakorwaga n’abana zigabanuke