Published Thursday , on 18 August 2022, 22:24:09 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu batuye n’abakorera mu mujyi wa Nyagatare babangamiwe n’uko ubwiherero rusange butagikora,bigatuma bifashisha ahadakwiye.

Abaturage bakoreshaga ubu bwiherero butagikora bavuga ko iki kibazo bakimaranye hafi imyaka itanu.

Kubwimana Anathole avuga ko ubu bwiherero bwangijwe n’abakoraga umuhanda; ubu bikaba biteza umwanda.

Ati: “kujya kwihagarika biragorana kuko hari abajya hariya mu biti bakaba ariho babikorera,ni ibintu biteza umwanda mu mugi.”

Arasaba abayobozi gukemura iki kibazo kuko usibye kuba cyateza umwanda,kutiherera mu musarane bituma ubikeneye atisanzura kuko aba abikorera ahabugenewe.

Akimana Danavine yunzemo ati: “kera wabaga ufite igiceri cy’ijana ukaba wabona ubwiherero,none ubu ntahantu wabona wakemurira ikibazo iyo ukubwe uriyeranja nyine

ukareba uko ubigenza,murumva koko bitanateza umwanda, abayobozi nabo bakwiriye kugira icyo bakora”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare Ingabire Jennie avuga ko iki kibazo cyagejejwe ku buyobozi bw’akarere kugira ngo gishakirwe igisubizo.Asezeranya abaturage ba Nyagatare ko kigiye gukemuka mu gihe cya vuba.

Ati: “Hari ikigiye gukorwa bukubakwa neza bukongera gukora, vuba aha bizaba byakemutse”

Ikibazo cy’ubwiherero rusange bivugwa ko cyateje umwanda ukabije mu gashyamba kari hafi y’ahubatse ubwo bwiherero butagikora.

Abaturage bavuga ko hari ababura aho bihagarika bagahitamo kubikorera muri ako gashyamba.

Si Ku nshuro ya mbere abaturage bo mu karere ka Nyagatare bagaragaje ikibazo cy’ ubwiherero, kuko n’ubwo ku isoko rya Rukomo rygeze kumara hafi umwaka ryarazibye mu mwaka ushize wa 2021