Published Saturday , on 27 July 2019, 14:22:10 by Christophe Hitayezu

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney, yasuye abana bari mu mwiherero wa Diyosezi ya Ruhengeri, wabereye mu Rugo rw’amahugurwa rw’Ivugururwa muri Roho Mutagatifu ruri i Nyakinama. Mu butumwa yabageneye, yabasabye kumenya Imana, kuyemera ndetse no kuyizera kandi bakagira ubuzima bufite intego.

Guverineri Gatabazi yagize ati “Hari ibintu bine abakirisitu dusabwa: Icya mbere ni ukumenya Imana mu buryo bwagutse, icya kabiri ni ukwemera Imana. Ushobora kuyimenya ntuyemere, icya gatatu ni ukwizera Imana. Kubera yo uriho naho icya kane ni ugukunda Imana ubicishije mu bo yaremye.”

Yabasabye kandi kugira ubuzima bufite intego, buri wese agakura afite intego y’uwo yifuza kuba we, yaba umukurisitu mwiza, uwihaye Imana, umusirikari ukomeye, umuyobozi ukomeye, umubyeyi mwiza n’ibindi.

Avuga ko kugira intego, bizafasha abana kwirinda no kugendera kure ibintu byose byababuza kugera ku ntego biyemeje. Agira ati, “Uwishora mu biyobyabwenge ntiyagera ku ntego yiyemeje. Imana ntireba cyangwa ngo yite ku isura, ikunda bose ntireba indeshyo n’imiterere y’abantu. Roho Mutagatifu ni intwaro Imana yaduhaye ngo atubere umuvugizi n’umujyanama. Mbere yo gukora ikintu ukabaza Imana niba ikikwemereye”.

Uyu muyobozi yasabye abana kwiyambaza Roho Mutagatifu mu gutandukanya ikiza n’ikibi. Agira ati “Ujye uvuga uti, ‘Mana yanjye nkore iki?’ Kuko hari ababagirira impuhwe nk’iza bihehe bashaka kubagurira ikintu, kubaha rifuti... ari ukugira ngo babangize. Mujye mubyanga mwihe intego yo kuzabibona mu nzira nziza. Bisaba kwigirira icyizere no gukora cyane”.

Kugeza ubu Intara y’Amajyaruguru ibarirwamo abana basaga ibihumbi icumi babyariye iwabo, ashingiye ku mugani w’ikinyarwanda, Guverineri Gatabazi yagize, ati: "Imbeba yakurikiye akaryoshye munsi y’urusyo ihakura inda y’akabati! Bityo asaba ko abana bajya bitwararika bakirinda ubusambanyi”.

Padiri Evariste Ndabagoragora, yavuze ko uyu mwiherero ugamije gufasha abana gukunda isengesho na Kiliziya, bakanogera Kiliziya ndetse n’igihugu.