Published Friday , on 24 January 2020, 08:11:29 by Naomi Irakoze Mugaragu

Ubwo bari bari mu munsi ngarukamwaka uruganda rwa Kitabi Tea Company Ltd rugira wo kwifurizanya umwaka mushya muhire ndetse no kurebera hamwe ibyakozwe n’ibiteganywa gukorwa, umuyobozi w’ihuriro ry’inganda zitunganya icyayi mu Rwanda (Rwanda Mountain Tea Ltd) Kabeja Alain, yabwiye abasoromyi b’icyayi cyo muri uru ruganda ko bagomba kuba abanyamwuga, aho bifuza ko bagira amasezerano y’akazi bose uko bakabaye, ariko ko bisaba kubikorera.


Umuyobozi wa Rwanda Mountain Tea, Kabeja Alain

Gukora kinyamwuga, ni ukuba ukorera ku masezerano yanditse, ibizwi nka Contract mu ndimi z’amahanga, aho uba ufite ubudahangarwa mu kazi ku buryo ntawe ushobora kukwirukana uko yishakiye

Kabeja agira ati: “Turashaka ko uko mukora, muba abanyamwuga, nk’umusoromyi w’icyayi twifuza ko agira amasezerano y’akazi, nimwitabira umurimo ntimusibe, mugakora iminsi irenga makumyabiri, ubuyobozi bw’uruganda buzabahe ayo masezerano, twihaye intego ko abafite amasezerano bagomba kuba hagati ya 900 n’igihumbi”.

Uwari uhagarariye abasoromyi, Monique Kuradusenge, yagaragaje ko bafite icyifuzo cyo kubona bote zabafasha mu gihe cyo gusoroma icyayi, uyu muyobozi asaba umuyobozi w’uruganda n’abo bafatanije kutarenza ukwezi batarazizana, yanavuze kandi ko bote zidahagije ahubwo ko bagiye no kubashakira imyenda irinda igihamba mu gihe bari gusoroma ndetse inafite ingofero ku buryo yabarinda kunyagirwa


Monique Kuradusenge, umusoromyi w’icyayi

Abasoromyi b’icyayi bafite amasezerano y’akazi ni 725, bakaba banoroherezwa kugura ubwisungane mu kwivuza mu gahimbazamusyi bahabwa buri kwezi, ibi bikaba bibaho ngo bishishikarize abantu gukora kuko nk’ubu 213 muri bo bitwaye neza bagakora iminsi iri hejuru ya 20 bari mu murima, bakanatanga umusaruro urenze ibiro 30 ku munsi, binyuze muri gahunda ya Connect Rwanda yo kugeza ku banyarwanda benshi telefone zigezweho, Smartphones, bazazihabwa.

Muri uyu munsi kandi wabereye mu nganda zirindwi zitunganya icyayi mu Rwanda, by’umwihariko aha ku Kitabi, abafashe ijambo bose barimo umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, uhagarariye ingabo ndetse n’umuyobozi w’uruganda rwa Kitabi, bishimiye bimwe mu bikorwa bifitiye akamaro abaturiye uru ruganda rwakoze birimo gushyiraho irererero rifasha ababyeyi barukoramo, ntibareke akazi, basaba abaturage kwita ku kazi ndetse no kwiyitaho barangwa n’isuku, indangagaciro ndetse no kwicungira umutekano.


Umuyobozi wa Kitabi Tea Factory


Kitabi Tea Factory