Published Thursday , on 11 March 2021, 11:47:31 by Naomi Irakoze Mugaragu

Abatuye mu murenge wa Buruhukiro mu karere ka Nyamagabe bavuga ko bahingaga uko biboneye, nyuma bakaza kwigishwa uburyo bwiza bwo guhinga harimo nk’akarima k’igikoni, ibibafasha kweza byinshi bigatuma banarwanya imirire mibi cyane cyane mu bana bato.

Mundanikure Marie Louise ni umwe mu batuye muri uyu murenge uvuga ko umushinga wabahuguye iyo utaza imirire myiza yari kugorana iwe. Agira ati: “uyu mushinga wa Hinga Weze utaraza ntabwo nari nzi uburyo bwiza bw’imihingire, iyo itaza kuza kare abana banjye bari no kugwingira kuko ntabwo nari nsobanukiwe indyo yuzuye, nta n’ubwo nari nsobanukiwe ibihingwa nahinga kugirango abana banjye bagire ubuzima bwiza, mbere narahingaga sinezaga kubera ko ntawankanguriraga uko nakoresha inyongeramusaruro, ibyo nahingaga mbere ubu bishobora kwikuba kabiri abana banjye bakarya bagahaga, bakabona n’imbuto zo kugereka ku byo bariye..” avuga ko aho uyu mushinga waziye wahuguye abajyanama b’ubuzima n’abajyanama b’ubuhinzi bakabashishikariza kujya mu matsinda yizigama kugira ngo bajye bagurizanya babashe kugura inyongeramusaruro, na none umubyeyi utoroye inkoko, utabona igi aha umwana akaba yaguza ahongaho n’igiceri, akarigura agaha umwana kugirango abone intungamubiri.

Mugenzi we Twagiravuba Perpetue avuga ko ubuhinzi bwabo babone buri gutera imbere ndetse ngo bamenye akamaro k’akarima k’igikoni, “Ni inyigisho baduha kandi bakaduha n’imbuto dufumbira kugirango tubone imboga, tukajya tuziha abana natwe tukamererwa neza, turiya turima tw’igikoni ntabwo twari tuzi uko dukorwa n’umusaruro watwo, ubu turahinga tukeza, tukumva ubuhinzi bwacu buri gutera imbere.”

Bavuga ko ubu bamenye gukora akarima k’igikoni ku buryo bajya no gufasha bagenzi babo batabasha kukikorera. Mu rwego rwo kwizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abagore kandi aba babyeyi bahawe inkoko, bavuga ko zigiye kubuunganira mu mirire y’abana babo, bakaba bagiye kuzitaho bajya babona amagi baha abana batagombye kuyagura.


Banahawe inkoko mu rwego rwo kurwanya imirire mibi

Umushinga hinga weze wakoreye aba baturage amaterasse kuri hegitari 50 ni na wo wahaye aba babyeyi izi nkoko n’ibindi bitandukanye ngo babikora hagamijwe kuzamura imibereho myiza y’abaturage by’umwihariko imirire myiza nk’uko Akwiyimana Theophile uyobora uyu mushinga mu karere ka Nyamagabe avuga. “twatanze inkoko maganacyenda ku miryango 150, buri muryango wahawe 6, nyuma y’amezi 6 buri muryango ukazitura ukoroza abandi inkoko 6 iyi ikaba ari gahunda ya hinga weze yo koroza abaturage bakorana nayo aho tumaze gutanga 14500 kandi gahunda irakomeje, hagamijwe kugira imirire myiza no gutunga amafaranga bagurisha inkoko n’amagi”

Mu kwizihiza umunsi w’abagore kandi mu murenge wa Buruhukiro, hinga weze yatanze ibigega 4 bigenewe amatsinda y’imirire myiza, kugirango bafate amazi y’imvura babashe kuhira imirima y’igikoni, hakozwe imirima 3 y’igikoni hahingwamo imbuto, harimo ibishyimbo bikungahaye ku butare, kariti n’izindi imboga z’amoko atandukanye, ndetse n’ibiro100 by’ibishyimbo.