Rukundo Jean Bosco yari umwarimu muri GS Cyanika

Amakuru y’urupfu rw’umwarimu Rukundo Jean Bosco wigishaga ku Kigo cya G.S Cyanika giherereye mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Nyamagabe avuga ko yihswe arashwe tariki ya 1 Gashyantare 2019 ubwo yageragezaga gucika umupolisi, kuri uyu wa kabiri tariki 5 Gashyantare nibwo abo bakoranaga ndetse n’abo mu muryangowe bari bavuye gufata umurambo wa nyakwigendera mu bitaro bya Kabutare ngo ujye gushyingurwa i Muhanga aho avuka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twizere Karekezi, yemereye ikinyamakuru Igihe ko Rukundo yarashwe ashaka gutoroka Polisi, yagize ati “Nibyo yarashwe ku wa gatanu. Yasimbutse pandagari, umupolisi arasa hejuru ngo ahagarare undi yanga guhagarara arakomeza ariruka, aramurasa.”

Ubwo ku wa kane taliki ya 31 Mutarama 2019 mu ishuri rya Ecole Technique Saint Kizito Save, mu gihe umuyobozi w’ishuri mushya Furere SINAMENYE Nicodeme yasabaga ko bamumurikira icyumba cya Mudasobwa (computer Lab), basanze imashini zose bahawe uko ari 155 zo mu bwoko bwa Positivo zose zihari ariko basaba ko hakorwa igenzurwa ryimbitse bareba imwe ku yindi, basangamo mudasobwa 5 zavuye ku kindi kigo cya G.S Cyanika basangamo izindi 2 zitari izo Ku kigo cya Ecole Technique Saint Kizito, n’indi imwe itaragiraga imibare iyiranga (serial number).

Ubuyobozi bw’ishuri bwahise bumenyesha inzego z’umutekano, Polisi n’Urwego rw’ugenzacyaha (RIB), ko abarimu bashinzwe ibyumba bya mudasobwa n’ikoranabuhanga muri ibi bigo byombi babifitemo uruhare, uwa G.S Cyanika yahise afatwa n’aho uwa Ecole Technique Saint Kizito we akaba agishakishwa.

Ubuyobozi bwa GS Cyanika, buvuga ko bwafashe ingamba zo gukaza umutekano mu kigo mu rwego rwo kwirinda ko hari izindi mudasobwa zongera kwibwa nk’uko bitangazwa na Padiri Habakurama Clet, umuyobozi wa G.S Cyanika.